Subscribe by rss
    Friday 26 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Apr 6th, 2013
    National | By gahiji

    Ngoma: Abayobozi b’inzego z’ibanze babwiwe ibyavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu

    Ngoma AbayoboziIkibazo cy’imikorere n’ imikoranire mu buyobozi nibyo abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyiramo ingufu nkuko bikubiye mu myanzuro yavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru bagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME umwiherero wabereye I Gabiro hagati y’itariki 26-31 werurwe, 2013.

     

    Perezida w’u Rwanda  Paul KAGAME atangiza uyu mwiherero  yavuze ko mu bayobozi hagikenewe imikoranire n’imikorere  yimbitse kugirango barusheho gutanga umusaruro mwiza.

     

    Ubwo umuybozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise,nawe witabiriye uyu mwiherero yagezaga kubayobozi b’inzego z’ibanze ubutumwa bahawe na Perezida w’u Rwanda ngo babugeze kubayobozi bari bahagarariye yibanze ku mikorere n’imikoranire.

     

    Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yasabye aba bayobozi  kwisuzuma maze bagafata ingamba zo kurangwa n’imikorere myiza kandi bakorana  batanga amakuru batitana ba mwana cyangwa ngo bavunishanye mu kazi nkuko byagiye bitangwaho ingero z’aho byabaye.

     

    Yagize ati” Ntabwo twatera imbere tudakorana neza, buri wese akuzuza inshingano ze neza kandi akumvikana na mugenzi we mu kazi bafatanya mu kazi batanga amakuru uko bikwiye ntawuvunisha abandi akazi “

     

    Muri iyi nama abayobozi batakoraga neza n’abatari bafite ubufatanye mu kazi banenzwe maze buri muyobozi wese asabwa kwisubiraho no kwikosora nkuko ubutumwa bwavuye mu mushyikirano bubisaba.

     

    Mungero zatanzwe z’ibitagendaga neza ni aho abayobozi bamwe na bamwe batindaga gutanga amakuru abandi ngo bayamenya ntibayasangire  bakayibikaho ndetse n’abadatanga rapport kugihe.

     

    Mu mikorere abayobozi baranzwe no kurushaho gukorana n’abaturage babasobanurira gahunda zibareba kandi batabahamagarira kubabwira gutanga amafaranga  gusa, ahubwo bakanabatumiza mu nama zo kuvuga iby’amajyambere bagezeho n’ibyo bateganya.

     

    Iyi nama yanzuye ivuga ko abayobozi bose bagiye kurangwa n’imikoranire no kugira ikipe imwe igamije iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange.

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED