Inteko rusange y’akarere ka Gicumbi yize ku bibazo bitandukanye
Inteko rusange y’akarere ka Gicumbi yateranye kuri uyu wa 5/4/2013 iteraniyemo abayobozi batandukanye bagera kuri 894 kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere, iyi nteko yabereye mucyumba cy’inama cya hotel urumuri .
Bizimana Jean Baptiste perezida w’inama njyanama y’akarere ka gicumbi yavuze ko ibyo akarere gakora biba biturutse mu baturage ndetse bakagira uruhare mu kubirangiza neza.
Yagize ati “iterambere ntirishobora kwihuta umuturage atabigizemo uruhare bityo umuturage agomba kugira uruhare muri byose bimukorerwaâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yatanze ikiganiro cyerekeranye n’umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro kuwa 27-30.03.2013, aho yavuze ko imwe mu mwanzuro yafatiwe aho ari uko abanyarwanda bose bagomba gutera intambwe igana imbere kubera ikibazo cy’ubukene kuko EDPRS I yasize bitarangiye bikaba bigomba gukora muya kabiri irimo imibereho myiza y’abaturage; amazi n’amashanyarazi kubyihutisha no kubishyira imbere.
Ati “ harimo umwanzuro uvuga ko buri wese atagomba kumva ko ibyo wagombaga gukora cyakozwe n’undi akenshi bikaba biterwa n’uburangare, kwibagirwa iyo ndwara ikaba itagomba kuranga umuyobozi kandi iyo umuyobozi arangaye umuturage ntabwo amwibutsaâ€.
Yavuze ko bigomba kwirindwa kuko nta muyobozi uvuga ko yibagiwe gukora ikintu cyangwa ngo byanshiyeho, kurangara ngo ibi sinabikoze bikaba bisaba kunoza imikoranire n’inzego ku nzego kuva mu mudugudu,akagari,umurenge n’akarere.
“ Ubwitabire muri Mutuelle de Sante ku rwego rw’ igihugu buri ku kigereranyo cya 79,2 %, Akarere ka Gicumbi ni aka 22 n’ikigereranyo cya75,2%. Muri aka karere, ubwisungane buri ku kigereranyo cya 77%â€.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yanavuze ko abantu bagituye nabi muri high lisk zone bagera kuri 922 batuye nabi bashobora gupfa, iyi nama ikaba yafashei umwanzuro ko bagomba kwimuka bitarenze tariki ya 30/12/2013.
“ Abatuye mu nkengero z’umuhanda ndetse n’abubaka nta byangombwa abayobozi barebera bagategereza ko leta izamwishyura kugirango ihave, umuyobozi utaramubujije akaba agomba kubibazwa ndetse akamwishyuraâ€.
Ibyo kandi ngo bizajyana n’abatuye mu bishanga, aho ingo 46 nazo zigomba kwimurwa bitarenze tariki ya 30/06/2013.
umuyobozi w’ Ingabo muri Rulindo, Burera na Gicumbi, Colonel SEKAMANA Jean Damascene yagaragaje ko umutekano wifashe neza muri rusange anasaba ko ku bufatanye n’ inzego z’ ibanze n’ izindi bakorerea hamwe mu kwamagana icyawuhungabanya.
Ati “ndasaba abantu bose kwibombarika mu gihe cy’ Icyunamo hibukwa ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndasaba abayobozi bose gutekereza ku mutekano waho baba kugira ngo gahunda zose zizagende neza kandi abaturage mugomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenosideâ€.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi akaba yabashishikarije kujya mu matsinda dore ko ari kimwe mu bintu byanagarutsweho cyane mu mwiherero w’ abayobozi bakuru b’ igihugu uherutse kubera i Gabiro.
Â
Â
Â