Subscribe by rss
    Thursday 28 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Apr 10th, 2013
    National | By gahiji

    Huye: abayobozi barashishikarizwa kujya bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje

    Huye: abayobozi barashishikarizwa kujya bashyira mu bikorwa ibyo biyemejeKugira intego zihamye kandi abazihaye bakazishyira mu bikorwa, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero abayobozi bakuru b’igihugu bagize kuva ku itariki ya 28 kugeza kuya 30/3/2013, nk’uburyo bwo kubasha guteza imbere abaturage binyujijwe muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri.

    Uyu mwanzuro rero, hamwe n’indi yafashwe muri uyu mwiherero, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yayigejeje ku nzego zinyuranye zikorera mu Karere ayobora, hagamijwe kurushaho gukora neza, kugirango umuturage atere imbere.

    Uyu muyobozi yagize ati “kugira ngo dutange umusaruro, tugomba kumenya ngo ndi kujya he? Icyo nshaka gukora ndagikora gute? Abayobozi bakurikirana gute ibyo bashinzwe? Abakozi bakurikirana gute ibyo bashinzwe? Ese iyo tumaze kwemeza ibikorwa, bikurikiranwa gute? Ibi binajyana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo abantu biyemeje.”

    Abari mu nama kandi basabwe kuzajya bakora ibyo bemera, bakirinda imvugo zishidikanya, ntube wasanga umuntu akora icyo yagombaga gukora ariko akabwira abo agikorera ko yabitumwe n’ubuyobozi bumukuriye.

    Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inkingi imwe ntigera inzu. Abanyarwanda rero bashishikarizwa kwishyira hamwe mu rwego rwo kwihutisha iterambere. Muri uko kishyira hamwe kanji, ngo bagomba no kureba kure, bagatekereza ku bikorwa birambye.

    Meya Muzuka ati “nta kamaro ko kubaka inzu uteganya kuzayisenya mu myaka itanu. Kureba kure bizafasha kwihutisha icyerekezo cyacu cy’iterambere.”

    Na none kandi, kugira ngo iterambere ryihute, ni ngombwa ko Abanyarwanda bifashisha ikoranabuhanga mu byo bakora byose.

    Uretse ibijyanye n’ibyavuye mu mwiherero, abari mu nama bibukijwe ko icyunamo kiri hafi gutangira, ibiganiro bikunda kuba muri iki gihe bikaba bizabera mu midugudu. Abayobozi rero bibukijwe kuzashishikariza abaturage kubyitabira kandi bakahagerera igihe.

    Bibukijwe kandi ko abantu bagomba kuba hafi y’abacitse ku icumu bakabaganiriza, bakabereka ko babitayeho. Na none kandi, ngo bucya abantu bajya gushyingura, si byiza kubona abasinze igihe abandi baraye ku kilio bibuka.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED