Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Apr 10th, 2013
    National | By gahiji

    Muhanga: Minisitiri Murekezi arabasaba gufashanya nk’inzira yo kwigira

    Muhanga: Minisitiri Murekezi arabasaba gufashanya nk’inzira yo kwigiraUbwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo, Minisitiri Anastase Murekezi, yasabye abatuye aka karere ko bajya bafashanya kuko ariyo nzira yo kugera  ku kwigira nk’abanyarwanda.Uyu muhango wo kwibuka muri aka karere ku nshuro ya 19, wabereye ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu murenge wa Rugendabari.

    Minisitiri akaba yasabye abanyamuhanga kujya bafatanya mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse no mu bikorwa byabo byose.

    Minisitiri  Murekezi yabasabye kujya bashyigikirana mu bikorwa byabo byiza aho kujya basenyana nk’ibyabaye mu myaka yashize, aho bicagamo ibice buri wese akaba nyamwigendaho cyangwa akabogamira ku bwoko runaka.

    Murekezi avuga ubufatanye ariyo nzira yo kugera ku kwigira kw’abanyarwanda kuzabafasha kutajya bahora bateza amaboko ku banyamahanga.

    Minisitiri yasabye kandi abatuye aka karere gufatanya no mu kurwanya abahembera urwango n’abapfobya jenoside cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka abayizize aho bikunze kugaragara.

    Ibi kandi byerekanwa n’uwatanze ubuhamya, Uwamahoro Bertine warokokeye kuri uyu mugezi wa Nyabarongo akahahurira n’ibibazo byinshi ariko nyuma akaza gusubirana ubuzima bwiza, avuga ko akesha ubufasha yagiye ahabwa n’abaturanyi be, burimo no  kumuhumuriza.

    Uretse kuba hatangijwe ku mugararagaro iki cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku rwibutso rw’abaroshywe muri Nyabarongo, mu karere ka Muhanga  gahunda yo kwibuka yanaranzwe  n’ urugendo rwo kwibuka runyura mu mujyi wose hateganijwe n’ibiganiro ku mudugudu, aho buri wese  asabwa kwitabira ibikorwa byose by’icyunamo n’umugoroba wo kwibuka.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED