Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Apr 16th, 2013
    National | By gahiji

    Dufite inshingano yo gusobanura jenoside-Minisitiri Musa Fazili

    m_UntitledIgihe Minisitiri w’umutekano, Musa Fazili Harerimana, yagendereraga abaturage bo mu Kagari ka Butare ho mu Karere ka Huye, akabaganirira ku gukumira ipfobya rya jenoside no kurirwanya, hari kuwa 11/4/2013, yabibukije ko ari inshingano ya buri wese gusobanura jenoside, mu rwego rwo kurwanya ipfobywa ryayo.

    Minisitiri Musa Fazili yabanje kugaragariza abanyabutare ko abapfobya jenoside, ari ababa bashaka kugabanya uburemere bw’icyaha cyakorewe abatutsi, mu mwaka wa 1994.

    Akenshi abapfobya jenoside, ngo bavuga ko icyabaye mu Rwanda ari ubwicanyi hagati y’abaturage biturutse ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana, bashaka kwerekana ko nta tegurwa ry’ubwicanyi ryabaye. Ibyo rero bigashaka gusobanura ko nta jenoside yabaye mu Rwanda.

    Minisitiri rero ati « jenoside yari yarateguwe guhera kera. N’umunsi indege yari itwaye Habyarimana ihanurwa, abantu ntibagiye kugura imipanga, kuko bari bayisanganywe. »

    Ikindi, ngo nta wahakana ko jenoside itateguwe kandi ubuyobozi bwarayigizemo uruhare. Uru ruhare rugaragarira mu kuba abatutsi barishwe ubuyobozi ntibubarengere.

    Minisitiri ati « Niba ubutegetsi butarateguye jenoside, ni nde wahanwe kuko yishe abatutsi ? Nta ruhare rw’ubuyobozi, jenoside ntiyashoboka. »

    Ku bw’ibi rero, Minisitiri yashishikarije abanyabutare kwifashisha uburyo bushoboka bwose, yaba imbuga za internet ndetse n’ubundi buryo,  bakajya babeshyuza abatanga amakuru apfobya jenoside, ndetse n’andi makuru ayo ari yo yose avuga ibitari byo ku Rwanda.

    Minisitiri ati « wowe uri hano, ni inshingano yawe kubeshyuza igihe hari ibyo wumvise bitari byo. Mfite inshingano yo kwisobanura igihe hari unyibeshyeho. Dufite inshingano yo gusobanura jenoside. Ibitari byo bigomba gusobanurwa, ukuri kukamenyekana. »

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED