Kiziguro: Tariki 11 Mata hibukwa inzirikarangane zaguye muri Kiliziya yahoo
Tariki ya 11 Mata buri mwaka, nibwo mu Karere ka Gatsibo hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, izi nzirakarengane zikaba zariciwe muri Kiliziya ya Kiziguro iri mu Murenge wa Kiziguro.
Uyu muhango wo gushyingura abazize Jenoside mu Karere ka Gatsibo, ubusanzwe ubanzirizwa n’ijoro ryo kwibuka izo nzirakarengane mu mugoroba wo kuwa 10 Mata, watangijwe no gushyingura mu cyubahiro no kunamira abaguye muri iyo Kiliziya, unatangizwa n’igitambo cya misa yo kubasabira.
Senateri Tito Rutaremara wari umushyitsi mukuru, mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa yongeye kubibutsa ko Jenoside ari amateka atazigera yibagirana ko ari ngombwa guhora tuyibuka tunazirikana abo yagizeho ingaruka bose, aboneraho n’umwanya wo guhumuriza abacitse ku icumu.
Muri kiliziya ya Kiziguro mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, haguye abatutsi bari hagati y’ibihumbi bine na bitanu, hakaba harimo abana, abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, ndetse n’abasaza n’abakecuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yagarutse k’ubantu bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ubuyobozi butazabihanganira na gato, yagize ati:â€Turasaba abaturage bafatanyije n’ubuyozi kutazahishira na rimwe umuntu wese uzagerageza gupfobya Jenosideâ€.
Muri uyu muhango kandi havuzwe imivugo n’indirimbo bitanga ubutumwa bwo kurwanya Jenoside, bunashishikariza abantu bose kuyirwanya no kurwanya ingengabitekerezo yayo.