GISAGARA: Abana barasabwa kutajya bitwaza uburenganzira bwabo ngo batere hejuru ababyeyi
Komite y’abana bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere ka Gisagara bahuguwe ku nshingano za komite nyobozi z’abana, uburenganzira bw’umwana n’imikoranire n’izindi nzego kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku Karere. Ibi biba kugirango abana barusheho kumenya uburenganzira bwabo kandi banamenye kuvuganira abafite ibibazo hagati yabo.
N’ubwo kuva mu kwezi kwa Kanama 2012 batorwa batari barahuguwe, ngo ntibyababujijegukora ubuvugizi ku bibazo by’abana bamwe byagaragaye hirya no hino mu Mirenge. UWANGUWE Faustine ahagarariye abana bafite ubumuga muri komite yo mu murenge wa Nyanza zvugz koko bakoreye ubuvugizi umwana w’impfubyi wari warataye ishuri kubera ko nta bushobozi yari afite bituma ahinduka mayibobo, ubuyobozi bwamushakiye umuryango umufasha none yasubiye mu ishuri.
Umukozi ushinzwe uburinganire, iterambere ry’umuryango n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana mu karere ka Gisagara Madamu NYIRARUKUNDO Françoise, avuga ko aya mahugurwa azatuma komite z’abana banoza imikorere yabo kuko ngo barabahugura ku mikorere y’amahuriro y’abana, hagaragazwa inshingano za komite nyobozi z’amahuriro y’abana, uburyo bazajya bakorana n’izindi nzego kuva ku mudugudu kugeza ku karere, uburenganzira bwabo nko kwiga, kuvuzwa n’ibindi. Barahugurwa kandi ku nshingano z’abana muri rusange kuko umwana nawe agomba kwiga, gufasha ababyeyi mu bushobozi bwabo, kububaha no kubaha abantu babaruta muri rusange ndetse no kubahana hagati yabo.
Umuyobozi w’Akarere wungirje ushinzwe imibereho myiza y’abatuage mu Karere ka Gisagara madamu UWINGABIYE Donatille atangiza aya mahugurwa, yashishikarije abana guharanira uburenganzira bwabo bakagira uruhare mu kurwanya, kubuza ababyeyi guha no gutuma abana inzoga.
Yabasabye kugenzura ko abana bavuka bandikishwa kuko ari uburenganzira bwabo no gutanga raporo kubageze igihe cyo kwiga batajyanwa gutangira ishuri. Yaboneyeho umwanya avuga ko hari abana bakoresha uburenganzira bwabo nabi bagateza umutekano muke mu miryango, maze ababwira kubabarura bakabatangira raporo.
Ati « Ntibikwiye ko ibyo tubigisha bijyanye n’uburenganzira bwanyu mu byitwaza mugatera ababyeyi hejuru, nimube abana barangwa n’ikinyabupfura kandi abitwara nabi mujye mubatumenyesha »
Asoza yabasabye kujya bitabira gahunda zose za Leta cyane cyane umugoroba w’ababyeyi ubera muri buri mudugudu kuko bazashobora kuhavugira ibyo basaba ababyeyi.
Aya mahugurwa kandi yatanzwe no kuri komite z’abana mu tugari kuri buri murenge, bityo abana bose bakaba barahawe aya mahugurwa mu karere.