Subscribe by rss
    Friday 26 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Apr 25th, 2013
    National | By gahiji

    Jenoside yagize ubukana i Huye kubera abayobozi bahakomokaga-Meya Muzuka

    Jenoside yagize ubukanaMu gikorwa cyo kwibuka abazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwo ku Gateme ho mu Murenge wa Tumba, kuwa 21/4/2013, Meya Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yagaragarije abari bahari ko jenoside yagize ubukana i Huye kubera abayobozi bahakomokaga ari na bo bashishikarije abaturage kwicana.

    Meya Kayiranga Muzuka ati “ Hano iwacu muri Huye twavuga ko hari mu ndiri y’abicanyi. Iyo ureba sindikubwabo uvuka hirya aha ari na we wazanye rya jambo ngo ba ntibindeba muzi ko ari na ryo ryabaye imbarutso ya jenoside hano.”

    Yakomeje agira ati “Kambanda w’aha hirya muri Mukura, ari na we wazanye rya jambo ngo ni yo defense civile, yaravuze ngo buri muturage agomba gufata imbunda agahangana n’inkotanyi kuko ntizibarusha ibigango. Ngira ngo na ba bandi bavuga ngo double genoside ntibaba bazi icyo bavuga, kuko niba hari umuntu wicishije abantu benshi ni Kambanda.”

    Kambanda rero ngo ni we wabahaye imbunda abaturage ngo bajye kurwana, ugasanga umuntu afite imbunda, atazi no kuyikoresha.

    Meya Muzuka na none ati “Uwitwa Rugira Amande ni we wazanye rya jambo ngo ushaka gutwika imbagara arazegeranya. Ubwo namwe murumva icyo yashakaga kuvuga. Nyiramasuhuko w’i Mbazi murabizi ko ari we wakanguriye abahutu kuviyora (violer) abatutsikazi. Ubukana jenoside yagize i Butare, nta mpamvu butatugira ingaruka “

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED