Subscribe by rss
    Friday 15 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, May 2nd, 2013
    National | By gahiji

    Nyamabuye: Abaturage batitabira umuganda barasabwa kwisubiraho bakirinda ibihano

    Nyuma y’uko bigaragaye ko bamwe mubaturage bo mu mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye badohotse kugikorwa cy’umuganda rusange, ubuyobozi burababurira ko nibatisubiraho bagiye guhagurukirwa maze bagacibwa ibihano biteganywa n’itegeko.

    Bimwe muri ibyo bihano ni gucibwa amafaranga ibihumbi bitanu kumuntu utitabiriye umuganda no gucibwa amafaranga yongeweho igifungo kugera kumezi 6, kumuntu ugandisha abandi kujya mu muganda.

     Harerimana agaya abantu batitabira umuganda abasaba kwirinda ibihanoBwana Harerimana Providence uhagarariye imiryango itegamiye kuri leta mu karere ka Muhanga akaba n’umwe mubantu 8 bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuganda mu karere akaba avuga ko abaturage benshi basigaye bafata umunsi w’umuganda nk’ikiruhuko biboneye cyane cyane abakozi.

    Uyu muyobozi atanga urugero rw’umwe mumidugudu igize akagari ka gahogo yakoreye mo umuganda yheruka, ubundi ubarurwa mo byibura abantu 350 bagombye gukora umuganda ariko akaba yarahasanze abatarenga 40.

    Uretse abantu bakorera umuganda mumatsinda ahanini ashingiye kubikorwa bahuriye ho nk’abacuruzi, abatwara ibinyabiziga n’abandi usanga bitabira umuganda kuko uwusibye ahanwa mwitsinda rye, abandi baturage ngo baradohotse. Ibyo kudohoka kumuganda ariko abayobozi bo muri komite z’imidugudu nabo ngo bakaba babigiramo uruhare kuko usanga ibikorwa byose babiharira umuyobozi w’umudugudu.

    Mugihe bamwe mubaturage batanga impamvu yuko batamenya aho umuganda wakorewe, harerimana akaba avuga ko icyo kibazo cyakemuwe n’ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko nyuma y’umuganda abawitabiriye bazajya batandukana bamaze kumvikana aho uwubutaha uzabera. Uretse umuganda, ikindi gikorwa abaturage badohotseho muri uwo mujyi ngo ni ugutanga imisanzu yo guhemba inkeragutabara zirara irondo nabyo bikaba bikwiye gukosorwa.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED