Gakenke: Ibiza byahitanye abantu barindwi n’amazu arenga 30 arangirika
Mu kwezi kwa Mata 2013, abantu barindwi bitabye Imana bahitanywe n’inkuba ndetse n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke. Iyo mvura yasambuye  n’amazu arenga 33.
Abantu babatu  bakubiswe n’inkuba barapfa mu mirenge ya Rusasa, Minazi na Muzo kandi zinica n’inka ebyiri mu Murenge wa Muzo, Akagali ka Rwa. Undi muntu yitabye Imana aguye mu nzu yaguye nyuma yo kuridukirwa n’inkangu.
Iyi mvura ivanzemo umuyaga mwinshi yabaye nyinshi muri iki gihe cy’itumba ugereranyije n’umwaka ushize isambura  amazu arenga 30 mu mirenge ya Gakenke na Nemba,  bamwe mu basizwe iheruheru n’iyo mvura  bagicumbitse mu bavandimwe.
Ibi biza byatumye  imigezi yuzura itwara abantu aho batatu na bo bitabye Imana batwawe n’imigezi ya Base na  Cyacika ndetse n’Uruzi rwa Nyabarongo. Ngo abatwawe n’amazi  byatewe n’ubusinzi no gusugura amazi kandi aba ari menshi.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga  (high risk zone)  bagomba gukangurirwa kuhava n’ibiraro byo kwambukiraho bikongerwaho ibiti kugira ngo abantu batagwa mu migezi kubera kwambukira ku giti kimwe cyangwa bibiri.