Subscribe by rss
    Thursday 25 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, May 7th, 2013
    National | By gahiji

    Jenoside yahemukiye abana kurusha abantu bakuru- Senateri Bizimana Jean Damascène.

    Jenoside yahemukiye abana kurusha abantu bakuru- Senateri Bizimana Jean Damascène.Nzabaregerimana Emmanuel ni umusore urangije amashuri yisumbuye, jenoside yakorewe abatutsi ikaba yarabaye akiri umwana muto. Uyu musore, avuga ko ngo bamukuye ahitwa i Murambi hari harahungiye abatutsi benshi hakaba haraguye abari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50, akaba atazi ababyeyi be, abavandimwe, yewe ngo ntazi n’agace bakomokamo.

    Mu buhamya bwe, Nzabaregerimana agira ati : “Bankuye i Murambi, umubyeyi wankuyeyo ni umugabo ngo bita Munyakayanza, anshyiriye umugore we ntiyanyemera. Ndangije ngirirwa impuhwe n’umubyeyi bitaga Gatima Madina aranyirerera tugerana muri 1999 baza kubona nta bushobozi afite bwo kundera banjyana mu kigo cy’imfubyi. Nakomeje kubamo, hashize imyaka ibiri nibwo yaje kwitaba Imana ubwo nsigara ndi njyenyine. Ubu nakuze nta muryango nzi, nta muntu wo muri famille n’umwe nzi”.

    Kugeza ubu Nzabaregerimana aba mu kigo cya Village SOS Gikongoro ari naho akesha ubuzima, n’ubwo akarere kamutekerejeho kakamuha inzu ndetse kakaba gatekereza no kumuremera ngo abe yatangira agashinga gaciriritse, mu gihe agitegereje ngo arebe ko amanota yagize yamwemerera gukomeza amashuri ye muri kaminuza.

    Ubwo yatangaga ikiganiro mu muhango wo kwibuka by’umwihariko abatutsi biciwe i Murambi tariki ya 21/04/2013, Honorable Sénateur Bizimana Jean Damascène yatangaje ko jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yahemukiye abana cyane kurusha abantu bakuru, ngo kuko hari abana basigaye batazi ababyeyi babo cyangwa se abavandimwe, yewe batanamenye n’uko basaga.

    Ati : “Abantu jenoside yahemukiye cyane ni abana kandi byakozwe n’abakuru. Abana barokotse, abana birera ubu ni bakuru bafite ikibazo cy’uko batazi ababyeyi babo uko basaga, batazi uko bakuru babo basaga, uko ba nyina wabo basaga, uko ba sewabo basaga n’ibindi ”.

    Akomeza atangaza ko abantu jenoside yakorewe abatutsi yabaye ari bakuru byibuze bafite amahirwe yo kuba bibuka uko ababo bapfuye basaga, ariko ngo abari abana nta n’ishusho y’abo bibuka bafite mu bwonko bwabo.

    “Twebwe turabazi twibuka abo dufitiye ishusho. Abari abana nta shusho bafite. Icyo ni ikintu gikomeye cyane cyerekana ububi bwa jenoside yakorewe abatutsi,” Senateri Bizimana.

    Abana nk’aba bakeneye kwegerwa kurushaho kugira ngo abantu bakuru babafashe kuva muri ako gahinda ndetse banabafashe kwiyubaka haba ku mutima ndetse no mu bushobozi, bityo batere intambwe bagana ku kwigira nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19 ibivuga.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED