Ngoma: Abavuga rikumvikana n’abayobozi b’imirenge bamurikiwe ibyo akarere kagezeho
Mu rwego rwo kugirango imigendekere y’amatora y’abadepite iteganijwe muri Nzeri, 2013 izitabirwe n’abaturage bose, abavuga rikumvikana, n’abayobozi mu mirenge bamurikiwe ibyiza byagezweho mu karere ka Ngoma, bakesha imiyoborere myiza.
Kaminuza eshatu , telephone zageze kuri bose, inka zatanzwe muri gira inka, amashanyarazi mu mirenge yose ni bimwe mu byinshi akarere kamuritse kavuga ko gakesha ubuyobozi bwiza bwatowe n’abaturage.
Nkuko byagiye bigarukwaho mu nama yahuje abavuga rikumvikana, abakozi ba komisiyo y’amatora , abayobozi mu mirenge no mukarere kuri uyu wa 21/05/2013 , umuhuzabikorwa wa komisiyo y’ amatora mu ntara y’iburasirazuba ,Kayiranga Rwagamba Frank yavuze ko  kumurika ibyo abayobozi batowe n’abaturage bagezeho ni kimwe mu bizatuma amatora yitabirwa neza kuko bazaba bazi akamo ko gutora neza.
Yabisobanuye agira ati â€Abayobozi bagomba kumurikira abaturage babatoye ibyo bagezeho kugirango babagirire icyizere bahe n’uburemere igikorwa cy’amatora. Nibabona ibyiza bagezeho kubera gutora neza bazarushaho kwitabira gutora.â€
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi George, mu ijambo rye yavuze ko uwavuga iby’ imiyoborere myiza atabimara. Yongeraho ko byagezweho kubufatanye n’abaturage bagize uruhare mu kubashyiraho.
Ashimangira igikorwa cyo kumurikira abaturage ibyiza ubuyobozi bitoreye bwagezeho yagize ati â€Ibyo twagezeho dukeneye kubyerekana kugirango batugirire icyizere batore uko bikwiye.â€
Nyuma yo kugaragaza ibyagezweho mu karere ka Ngoma, mu bukungu, imiyoborere myiza, ubutabera n’imibereho myiza, akarere ka Ngoma kavuze ko hari n’ibindi bikorwa by’iterambere gateganya gukora, birimo kubaka hotel y’inyenyeri eshatu, kubaka imihanda ndetse na stade igezweho y’imyidahaguro (ibi byose byatangiye kubakwa) ndetse n’ibindi.
Muri iyi nama kandi habaye umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanurirwa kugikorwa cy’amatora y’abadepite ateganijwe muri Nzeri 2013, byakozwe n’abakozi ba komisiyo y’amatora.
Abitabiriye inama basabwe kujyana ubutumwa bukangurira abanyarwanda kwitabira igikorwa cy’amatora kuko ari ingirakamaro mu miyoborere myiza no muri demokarasi.
Amatora y’abadepite ateganijwe kuba mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka mu matariki ya 16, 17 no kuwa 18. Hazatorwa abadepite 80 bagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, bazatorwa mu byiciro by’abahagarariye imitwe ya politike, urubyiruko, abagore, abafite ubumuga ndetse n’urubyiruko.
Â