Subscribe by rss
    Sunday 28 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, May 28th, 2013
    National | By gahiji

    UMUGANDA NI UGUSHIMANGIRA KWIHESHA AGACIRO

    02Nyagatare: Guharanira kwigira, gufata neza no kubungabunga ibikorwa by’amaboko yabo nibyo byasabwe abaturage b’umurenge wa Karama akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 25 Gicurasi,2013 hari mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi wakozwe abaturage b’uyu murenge n’abakorerabushake ba komisiyo y’amatora mu karere ka Nyagatare bafatanya gutegura no gukusanya bimwe mu bikoresho bizifashishwa mu kubaka ibyumba by’amashuli by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku rwunge rw’amashuli rwa Ndego.

    Ibikorwa byakozwe ni ugucukura umusingi ahazubakwa ibyumba 5 byiyongera ku bindi 25 urwunge rw’amashuli rwa Ndego rusanganwe. Gusa ngo ntibyari bihagije ugereranije n’umubare w’abanyeshuli bahiga no kuba umwaka utaha hagiye gushyirwa imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze.

    Mugire Chrystophe uyobora amatora mu turere twa Nyagatare na Gatsibo avuga ko bahisemo gufatanya n’abaturage muri uyu muganda hagamijwe kubongerera imbaraga mu gikorwa cyo kwiyubakira amashuli ariko nanone ngo nina byiza kubegera muri iki gihe hitegurwa amatora y’abadepite kugira ngo bayabasobanurire bityo imigendekere yayo izabe myiza.

    Uruhare rwabo mu kwiyubakira ibyumba by’aho abana babo bazigira ngo ni ingenzi nk’uko byumvikanye mu buhamya bwa bamwe mu baturage. Uwerumubiri Evariste ashima leta ku gitekerezo cyo kubegereza amashuli kuko n’abadafite amikoro abana babo batabura amahirwe yo kwiga.

    Naho kuba aya mashuli yubakwa harimo uruhare runini rwabo, Uwerumubiri avuga ko amafaranga leta yagakoresheje mu kuyubaka akoreshwa ibindi bitezimbere abanyagihugu.

    Ibikorwa nk’ibi byo kugira uruhare mu bibakorerwa ngo ninabyo bituma intego yo kwigira igerwaho.

    Mukarubibi Fatina umukomiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora wifatanije n’abaturage ba Karama muri uyu muganda, yabasabye kubungabunga ibikorwa bikoreye ubwabo kugira bitangirika ariko nanone abibutsa ko bakwiye kujya babyitabira cyane kuko aribwo bihesha agaciro.

    Ubutumwa nk’ubu kandi nibwo bwatanzwe na Mutabaruka Fulgence umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyagatare, wasabye abaturage by’umwihariko gushishikarira ibikorwa nk’ibi aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise.

    Uretse gusiza no gucukura umusingi ahazubakwa, hanatunzwe umucanga munini n’umuto n’amabuye.

    Uyu muganda wakozwe n’abaturage, abakoreabushake ba komisiyo y’amatora baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare, ingabo na Polisi by’igihugu wahawe agaciro k’amafaranga y’uRwanda miliyoni 3 n’ibihumbi Magana 8 na 19 900.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED