Gicumbi : Barasabwa kwitabira amatora kuko ari ipfundo rihuza umuyobozi n’ uyoborwa
 Uruhare rw’ abaturage mu miyoborere yabo ni yo nkingi itajegajega ibafasha kugera ku iterambere rirambye. Amatora ni ipfundo rihuza umuyobozi n’ uyoborwa, niyo mpamvu buri wese agomba kugira umuco wo kuyagiramo uruhare.
Ibi ni bimwe mu byagiye bigarukwaho, ubwo mu Karere ka Gicumbi habaga amahugurwa y’ umunsi umwe yateguwe na Komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora (KIA) yateguriye imitwe ya politiki, Societe Civile, Abanyamadini n’ Amatorero ku rwego rw’ Akarere ka Gicumbi.
Abitabiriye aya matora bavuga ko abasigiye byinshi dore ko batangaza ko basobanuriwe utora uwo ari we, uko agomba kwitwara mbere y’ amatora, mu matora nyir’ izina ndetse na nyuma yayo n’uko byasobanuwe na Mukunzi Focus.
Ati « nkuye hano ubumenyi bwinshi kandi twahawe n’umwanya wo kubaza ibibazo turasubizwa kandi tugiye no kubigeza ku bandi ».
Rutatika Jean de Dieu , yasobanuriye abari muri aya mahugurwa ibiranga utora, uzatorwa ndetse n’ imyitwarire   igomba kubaranga mu bihe by’ amatora.
« ndabasaba kuzagira uruhare rugaragara, mwitwara neza kandi mukitabira amatora dore ko hari amadini amwe n’ amwe atajya yita kuri zimwe muri gahunda za Leta ».
Buri muturage iyo agize uruhare mu gikorwa cy’amatora aba ashyize itafari mu kubaka igihugu cye.
Komiseri muri Komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora, Madamu Mukarubibi Fortunée yasabye abari mu mahugurwa kwigisha abo bahagarariye kwifata, kurwanya no gukumira ibyahungabanya imigendekere myiza y’ amatora.
« mu bihungabanya amatora harimo ibihuha n’ andi magambo yo kutihesha agaciro, mugomba kubyirinda kandi ari nako mwitabira amatora nyirizina mutanga n’ urugero ».
Amatora y’ Abadepite ateganijwe taliki ya 16-18 Nzeri 2013. Kuya 16 Nzeri 2013 hazaba amatora rusange. Kuya 17 Nzeri 2013 hazaba amatora ku myanya yagenewe abagore. Kuya 18 Nzeri 2013 hazaba amatora ku myanya y’ urubyiruko n’ abafite ubumuga.