Gatsibo: Imitwe ya politiki n’amadini barasabwa uruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora
Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo akaba na Chairman wa FPR
Mu gihe hasigaye igihe cy’amezi asaga atatu ngo amatora y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepiote atangire, mu Karere ka Gatsibo ibiganiro ku migendekere y’amatora birakomeje, kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2013 bikaba byakoreshejwe inzego zitandukanye.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abahagarariye imitwe ya politiki mu Karere, abanyamadini, imiryango itegamiye kuri Leta n’abashinzwe uburere mboneragihugu muri komisiyo y’amatora ku rwego rw’igihugu n’akarere ka Gatsibo.
Nyirabatsinda Marie Claire umukozi wa komisiyo y’amatora mu ishami rishinzwe uburere mboneragihugu, atanga ubutumwa ku bari bitabiriye ibiganiro yabasabye uruhare rwabo nk’abayobozi ku girango amatora azagende neza. Ati:â€Turasabasaba gusobanurira abo muhagarariye kugira ngo amatora azagende neza, tukanakangurira banayarwanda muri rusange gussobanukirwa n’aya matora no kuzayitabiraâ€.
 Ibi ni nabyo byagarutsweho na Kayitesi Jane ushinzwe uburere mboneragihugu mu Karere ka Gatsibo, avuga ko iyo umuturage yihitiyemo umuyobozi mwiza amugeza ku byiza.
Ibi biganiro byafunguwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Amabroise akaba na chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere.
Biteganyijwe ko tariki 16 Nzeli 2013 aribwo mu gihugu hose hazatangira amatora rusange y’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.