Subscribe by rss
    Thursday 19 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Jun 25th, 2013
    National | By gahiji

    GISAGARA: Intore zatumye ibikorwa bimwe na bimwe by’akarere byihuta binatwara amafaranga make

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags
    RwandaRwanda activitiesRwanda contributionRwanda countryRwanda developingRwanda Gisagararwanda itoreroRwanda nationalRwanda Youth

    Intore zo mu karere ka Gisagara zirashimwa ibikorwa zakoze mu gihe cy’urugerero, aho byafashije hakoreshwa amafaranga make kandi bikarangira mu gihe gito. Izi ntore kandi zanasuwe n’umutahira mukuru wungirije w’itorero ry’igihugu Ntidendereza William, mu rwego rwo kurebera hamwe nabo, uko  imitegurire y’isozwa ry’icyiciro cya kabiri cy’urugerero izagenda, ndetse no kungurana ibitekerezo kubyakorwa kugira ngo ibikorwa by’urugerero rw’ubutaha bizabashe kugenda neza kurushaho.

     01Ntidendereza William, umutahira mukuru wungirije w’itorero ry’igihugu ubwo yasuraga intore za Gisagara muri iki cyumweru dusoje, yashimiye intore zo mu karere ka Gisagara ibikorwa zakoze mu gihe cy’urugerero.

    Ibikorwa by’ icyiciro cya kabiri cy’urugerero birasozwa mu minsi yavuba. N’ubwo ngo mu bikorwa bakoze rimwe na rimwe bagiye bahura n’inzitizi, izi ntore ngo zitewe ishema no gushimwa ibikorwa zabashije kugeraho nk’uko bitangazwa na Emmanuel Kamana umwe mu ntore z’aka karere.

    Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Karekezi Léandre, nawe yemeza ko ibikorwa byagizwemo uruhare n’intore muri aka karere, byatanze umusaruro mu gihe gito no ku giciro gitoya.

    Ati «Izi ntore zakoze ibikorwa byinshi by’ingirakamaro birangira vuba kandi bitwara amafaranga make, tubona ko byadufashije cyane. Nko mu bikorwa byo kwegeranya imibare twari dukeneye mu bikorwa binyuranye mu tugari zaritanze birakorwa kandi neza »

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’itorero ry’igihugu, Ntidendereza, umutahira mukuru wungirije, mu biganiro yagiranye n’abahagarariye izi ntore, ashima ibitekerezo bikomeje gutangwa n’intore ziri ku rugerero, mu rwego rwo gufasha kugira ngo ibikorwa by’urugerero rw’ubutaha bizagende neza.

    Ati «Intore zigenda ziduha ibitekerezo bitandukanye natwe tukareba ikigarukwaho cyane tukazakibandaho mu bikorwa by’urugerero by’ubutaha, ibikosorwa nabyo bikazakosorwa »

    Biteganyijwe ko ibikorwa by’urugerero bizamara amezi 12. Icyiciro cya kabiri cy’urugerero cyuzuza amezi arindwi, kirasozwa kuwa 28 Kamena uyu mwaka. Icyiciro cya gatatu ubwo kizaba gitangizwa, kizakorerwa aho buri ntore izaba ibarizwa, haba kuri kaminuza, ku ishuri rikuru cyangwa mu buzima busanzwe.

    Related News
    Tweet

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time

    Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED