Mu Karere Ka Nyagatare Basoje Icyiciro Cya Kabiri Cy’ Urugerero
NYAGATARE-Abaturage batuye mu murenge wa Rukomo barakangurirwa gufata neza ibikorwa byose byakozwe n’intore zimaze amezi 7 ku rugerero.
Ibi bakaba babisabwe na Rwaka Nicolas, umutahira w’intore mu karere ka Nyagatare, ubwo basozaga icyiciro cya kabiri cy’urugerero. Ubuyobozi bw’umurenge bwo bukaba butangaza ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko rwasoje urugerero gukomeza kunga ubumwe hagamijwe iterambere, bibumbira mu makoperative.
Ngo bikazabafasha kwihutisha iterambere ry’umurenge n’akarere muri rusange.
Ubwo izi ntore zasozaga icyiciro cya kabiri zimaze zikora ibikorwa bitandukanye birimo kubarura ingo zigiye zifite ibibazo by’amakimbirane, kubarura abasora bari mu mirenge yabo, no gukora ubukangurambaga nko gushishikariza abaturage gahunda zitandukanye nka mituelle, bamwe muri uru ryubyiruko bavuga ko hari byinshi bungukiye ku rugerero, birimo kubona umwanya uhagije wo kuganira n’ababyeyi babo dore ko ngo akenshi bakundaga kuba bari ku ishuri ibihe byose, nkuko byasobanuwe na Nyamucenshera Ildephonse, umwe muri izi ntore.
Uwishatse Ignance umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo avuga ko nubwo uru rubyiruko rusoje urugerero kandi bakaba bishimira ibikorwa byiza bagezeho, ngo barateganya kubafasha gukomeza urugendo rubaganisha ku iterambere, nkuko babyiyemeje ngo bakaba bateganya ko iri huriro ryabo ryavamo koperative bazajya bahuriramo.
Nkuko bishimangirwa na Lwaka Nicolas, umutahira w’intore z’akarere ka Nyagatare, ngo urugerero rumaze kugaragara nk’igisubizo cya bimwe mu bibazo abanyarwanda bagomba kwikemurira ubwabo ngo kuko habahari ibishobora gutwara ingengo y’imari nini, ariko ngo binyuze muburyo bwo gutozwa umuco wo gukorera igihugu, uzaba umusingi w’iterambere rirambye.
Twababwira ko icyiciro cya mbere cy’urugerero cyatangiye taliki ya 17 mutarama gisozwa taliki ya 28 Werurwe uyu mwaka naho iki cyiciro cya 2 cyatangiye taliki ya 22 mata kikaba cyasojwe kuri uyu wa 28 Kamena 2013.
Nkuko biteganywa, urugerero rugomba kumara amezi 12 bikaba bisobanuye ko bamara amezi 5 bakabona guhabwa certificats za burundu kuko izo bagiye guhabwa ari iz’agateganyo.
Bimwe mu bikorwa byakozwe n’izi ntore mu murenge wa Rukomo harimo poste de santé ya Nyakagarama bubatse ku bufatanye n’abaturage, gukurungira amazu y’abatishoboye n’ibindi.