Nyanza: Mu birori by’umunsi wo kwibohora basabwe kongera ubushake bwo kugera kuri byinshi byiza
Mu birori ngarukamwaka byizihijweho umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 19 mu Rwanda byabaye tariki 4/07/2013 ku rwego rw’akarere ka Nyanza basabwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ko bakongera ubushake bwo kugera kuri byinshi kandi byiza.
Abayobozi banyuranye bari bitabiriye kwizihiza ibirori byo kwibohora
Ibi guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali yabibasabye nyuma gato y’ijambo ry’umukuru w’igihugu Paul Kagame rijyanye n’uwo munsi ryanyuze kuri radio y’igihugu ahangana saa sita z’amanywa rikaba ryakurikiranwe n’abanyarwanda benshi batandukanye yaba abari mu gihugu hagati ndetse no hanze yacyo.
Atagiye kure y’iryo jambo Alphonse Munyantwali, umuyobozi w’intara y’amajyepfo yasabye abaturage bari kumwe nawe kurinda uwashaka kwangiza ibintu byinshi byiza abanyarwanda bamaze kugeraho muri rusange.
Yagize ati: “Tugomba kurinda ibyo tumaze kugeraho yaba mu bukungu, imiyoborere myiza, imibereho myiza ndetse n’ibindi duteganya kugerahoâ€
Ikindi yashishikarije abanyenyanza bari bateraniye kuri stade y’ako karere baje mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ni ugukomeza gukora bagatera imbere kandi bafatanyije muri byose.
Mu buhamya bwa Mukandamutsa Fayisi umwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza wabashije kugera ku bintu bishimishije yavuze ko yabikesheje umutekano ukaba ari nawo wamufashije kwicara atuje muri we agashakisha icyamuteza imbere ndetse n’igihugu cye.
Ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora mu karere ka Nyanza byaranzwe n’akarasi k’ibigo by’amashuli, abaturage bibumbiye mu makoperative atandukanye, abikorera ku giti cyabo ndetse n’imyiyerekano y’inzego zishinzwe umutekano zirimo lokodifensi n’inkeragutabara.