Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Aug 1st, 2013
    Block4--ibikorwa-National / National | By gahiji

    Ruhanga- Batashye inyubako y’akagari yatwaye amafaranga asaga Miliyoni 17

    Ruhanga- Batashye inyubako y’akagari yatwaye amafaranga asaga Miliyoni 17

    Kuri uyu wa 29/07/2013 mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigina batashye inyubako izakorerwamo n’akagari ka Kigina yuzuye  itwaye amafaranga agera kuri miliyoni 17 n’ibihumbi 214 na 700, aka kagari kakaba karubatswe n’abaturage ku bufatanye n’akarere.

    Iyi nyubako y’akagari yatahiwe ku mugaragaro rimwe n’inyubako abaturage ba Kirehe ku bufatanye n’aka karere bubakiye abapolisi mu rwego rwo kwirindira umutekano, abaturage bakaba batangaza ko kuba baragize uruhare mu kubaka iyi nyubako ya polisi biri mu rwego rwo kugira ngo bicungire umutekano bafatanije na polisi.

    Umuyobozi w’akagari ka Ruhanga gaherereye murenge wa Kigina  Nyiransabimana Perpetue akaba yavuze ko aka kagari bakubatse ku bufatanye n’abaturage bitewe nuko babonaga badafite aho bakorera hisanzuye..

    Ibi akaba abishimira abaturage ku bwitange bagaragaje kugira ngo iki gikorwa kigerweho kuko ngo iyo batabigiramo ubushake bitari gushoboka, yakomeje yibutsa abaturage ko kubafite gahunda yo gusezerana imbere y’amategeko bizajya bikorerwa muri aka kagari.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais wafunguye ku mugaragaro aka kagari afatanije n’abaturage yabashimiye igikorwa bakoze cyo kwiyubakira akagari akaba yabasabye gukomeza kwishyira hamwe bakiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.

    Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe Spt Pierre Tebuka by’umwihariko yashimiye abaturage ku gikorwa batekereje bafatanije n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe cyo kubakira polisi aho kuba mu mirenge, akaba yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ubufatanye mu kwirindira umutekano.

    Mu karere ka Kirehe bubakiye Polisi inyubako enye ziri mu mirenge ine igize ako karere mu rwego rw’ubufatanye na polisi mu kwicungira umutekano.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED