Subscribe by rss
    Thursday 25 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Aug 14th, 2013
    Block4--ibikorwa-National / Feature / National | By gahiji

    Rulindo: abayobozi mu tugari barasabwa gutanga serivise nziza kandi ku gihe.

    Rulindo

    Abayobozi mu tugari ngo nibo bayobozi bari hafi cyane y’abaturage kurusha izindi nzego z’ubuyobozi, bityo bakaba bashobora gufatanya n’abaturage kugera kuri byinshi,  haramutse habayeho imikoranire myiza hagati yinzego zombi.

    Nk’uko byatangajwe na bamwe bagize inama njyanama y’akarere ka Rulindo, ubwo bagiranaga inama tariki 9/8/2013 , basabye ko  imikorere y’abayobozi b’utugari igomba kurushaho kwitabwaho n’inzego zibakuriye.

    Impanvu iyi mikorere ngo basanga igomba kwitabwaho cyane,ni uko iyo ibintu bitameze neza uhereye hasi, bigorana  kuba byakosorwa byageze hejuru.

    Bamwe mu bagize njyanama y’aka karere ,batanze ingero z’imikorere itari myiza kuri bamwe mu bayobozi b’utugari, aho bavuze ko hari bimwe mu biro by’utugari usanga bigejeje mu ma saa mbiri bigifunze, kandi byagombye kuba bifunguye kuva ku isaha y’akazi ,bigafunga ari uko amasha y’akazi arangiye .

    Ikindi kinengwa cyane na njyanama y’akarere ka Rulindo, ku mikorere ya bamwe mu bayobozi b’utugari ,ni uko ngo usanga abaturage birirwa bicaye ku biro by’utugari bategereje ugomba kubaha serivise, kandi bagombye kuza bahamusanga.

    Ibi ngo bikaba bikwiye kwitabwaho n’ubuyobozi buba bubakuriye mu rwego rwo kubahwitura no kubagarura mu nzira nziza, ntibakomeze kwirara .

    Kuri iki kibazo kandi prezida w’inama nyamana y’aka karere Gatabazi Pascal, ngo asanga hakwiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe, unaniwe kunoza imikorere myiza akaba yasimbuzwa undi ushoboye akazi, mu rwego rwo gukomeza kugenda  neza mu iterambere.

    Yagize ati ”abayobozi mu tugari imikorere yabo igomba guhora igenzurwa ,ntibirare ngo ni uko ubuyobozi bubakuriye buba bubari kure.Hagomba kumenyekana amasaha abayobozi b’utugari bagerera ku kazi,n’amasaha bakaviraho, kuko hari aho byagaragaye ko iyo nta bantu baza, umuyobozi yitahira kandi isaha yo kurangiza akazi itaragera.”

    Gatabazi akomeza avuga ko ubuyobozi ari bwo buba bukwiye gufata iya mbere mu kwegera abaturage,aho kugira ngo abaturage ari bo bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka ubuyobozi.

    Bamwe mu bayobozi  b’utugari ,mu karere ka Rulindo, bakaba bakunze kuvugwaho kutaboneka ku kazi,mu masaha yose y’akazi.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED