Umuyobozi W’Amajyepfo Arasaba Abayobozi Mu Ntara Kwitwararika Ku Myifatire Yabo
Mu gusoza umwiherero w’abayobozi n’abakozi b’akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwali yabasabye kwitwararika ku myitwarire yabo kuko ibyo bakora byose baba batanga urugero ku bo bayoboye.
Munyentwali yavuze ko hari bamwe mu bayobozi b’abaturage bagaragarwaho imyitwarire mibi nk’aho bashobora kwishora mu businzi, ubusambanyi cyangwa izindi ngeso mbi birengagije ko buri gihe cyose abaturage babahanze amaso. Ati: “umuyobozi ni urwandiko rusomwa na bose.â€
Uyu muyobozi akaba yasabye aba bakozi n’abayobozi ko bakwiye kugira umuco wo kwibwiriza mu kazi kabo ka buri munsi kuko byagaragaye ko hari bamwe bagikorera ku jisho. Avuga kandi ko bagakwiye no kuba bajijutse kugirango bajye bakora ibyo bazi kandi biyumvamo.
Aha akaba yasabye abakunze gukemura ibibazo by’abaturage ko bafata ingamba zihamye mu gukemura ibibazo cyabo, ati: “nimujya gukemura ibibazo by’abaturage mujye mubanza musohoke mu kibazo, icyenewabo n’ibindi byose mubivemoâ€.
Munyentwali akaba yagarutse ku mihigo aho yabasabye mu gushyira ingufu mu kwesa imihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014 mu rwego rwo kwihesha agaciro.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yavuze ko abakozi b’akarere babanza gusubiza amaso inyuma,bakareba ibyo bahize ,bigamije guteza abaturage imbere, kugirango bibahe imbaraga zo gukurikirana ibyo bemereye umuturage ko bazamugezaho.
Mutakwasuku yavuze ko bagiye   kugabanya ubukene mu gihe cy’imyaka 5 kandi  ngo bazabikora bashingiye kuri gahunda ya 2 y’imbaturabukungu(IDPRS).
Akomeza avuga ko bazibanda ku byiciro 2 by’ubudehe , byugarijwe n’ubukene, ngo kuko ubusanzwe abakozi bagendaga biguruntege, mu gukurikirana abaturage bari muri ibi byiciro by’ubudehe.
Mutakwasuku yongeyeho ko bazabikora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakorera mu karere abereye umuyobozi.