Subscribe by rss
    Thursday 25 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Sep 11th, 2013
    National | By gahiji

    Burera: Barasabwa gukomeza umuhigo wabo wo gutora FPR-Inkotanyi 100%

    Barasabwa gukomeza umuhigoGuverineri w’Intara y’Amajyaruguru arasaba abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Burera ndetse n’abanyaburera muri rusange kutazigera bateshuka ku muhigo wabo wo gutora FPR-Inkotanyi 100%.

    Tariki ya 10/09/2013, ubwo Umuryango FPR-Inkotanyi wiyamamarizaga mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, Guverineri Bosenibamwe Aimé yashishikarije abanyaburera gukomeza gukunda umuryango wabo bawuhundagazaho amajwi yabo kuko ubateganyiriza ibyiza byinshi.

    Mu matora y’Abadepite yo mu mwaka wa 2008 akarere ka Burera niko kabaye akambere mu gihugu hose kuko katoye 100%. Ikindi kandi ni uko mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ako karere nanone kabaye aka mbere mu ntara y’Amajyaruguru.

    Guverineri Bosenibamwe akomeza asaba abanyaburera gukomeza uwo muhigo wabo wo gutora FPR-Inkotanyi 100%.

    Agira ati “Ndagirango mbasabe rero umuhigo wabo batasubira inyuma kuko FPR ubundi iyo irwana ntabwo isubira inyuma, igihe cyose ihora ijya imbere. Niyo mpamvu rero abanyaburera bagomba kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma basubira inyuma…”

    Akomeza kandi abwira abanyaburera ko gutora FPR-Inkotanyi ari ukwiteganyiriza ndetse no gutora ejo hazaza heza h’u Rwanda kuko ariyo gisubizo cy’ibibazo byabo.

    Agira ati ‘…ni ukurushaho kumva ko FPR-Inkotanyi ariyo yabakemurira ibibazo byose bafite: byaba ibibazo by’imiyoborere myiza, byaba ibibazo by’iterambere, byaba ibibazo by’imibereho myiza, FPR-Inkotanyi niyo yonyine ifite urufunguzo rwo gukemura ibyo bibazo byose.”

    Guverineri Bosenibamwe akomeza avuga ko mu myaka ikabakaba 15 FPR-Inkotanyi imaze iyoboye u Rwanda ibyo yasezeranyije Abanyarwanda byose yamaze kubibagezaho.

    Ikindi ngo ni uko FPR-Inkotanyi isezeranya Abanyarwada ko mu mwaka wa 2020 izaba igejeje u Rwanda mu bihugu byakataje mu iterambere.

    Kwamamaza FPR-Inkotanyi mu murenge wa Cyanika byari byitabiriwe n’abaturage benshi baturutse mu mirenge ituranye n’uwo murenge ariyo Kagogo, Rugarama, Gahunga ndetse na Kinoni.

    Bamwe mu batanze ubuhamya bashimira FPR-Inkotanyi ibyiza yabagejejeho birimo kubakura mu bukene, kubaha amazi meza, imihanda myiza, amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE), SACCO, amavuriro, n’ibindi byinshi.

    Kuri muwo munsi kandi abo baturage beretswe abakandida depite b’umuryango FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Burera aribo Semasaka Gabriel ndetse na Nzayituriki Dorothée.

    Amatora y’abadepite azaba mu gihe cy’iminsi itatu mu Rwanda hose. Tariki ya 16/09/2013 ni amatora rusange. Tariki ya 17/09 ni amatora y’abagore naho tariki ya 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED