Rulindo: Abakorerabushake barasabwa kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora.
Abakorerabushake bomu ntara y’amajyaruguru bahawe amahugurwa ku ruhare rwabo mu kugira uhare mu migendekere myiza y’amatora.
Aya mahugurwa yabereye mu karere ka Rulindo tariki ya 6/9/2013,akaba yari ahuje abakorerabushake bose baturuka mu mirenge 89 igize intara y’amajyaruguru.
Muri aya mahugurwa abakorerabushake bibukijwe inshingano zabo mu gihe cy’amatora, aho basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo nk’uko nubundi ngo bari babisanganywe.
Bimwe mu byo abahuguwe babwiwe, harimo ko bagomba kuba ari bo ba mbere bazatuma aya matora y’abazahagarira abaturage mu nteko ishinga amategeko agenda neza .
Bibukijwe kandi inshingano zabo, zirimo kuyobora abatora, no kubaha buri wese, badahutaza abayoboke b’amashayaka.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’amatora mu ntara y’amajyaruguru, Rutatika Jean De Dieu yasabye abakorerabushake mu ntara y’amajyaruguru gukora neza, no  kumva  ko bakorera inyungu z’igihugu cyabo.
Yababwiye ko iyo igihugu kigize amatora meza, kiyoborwa neza, kandi umuturage ari we wa mbere ubigiramo inyungu.
Yagaye kandi bamwe mu bakorerabushake, ngo usanga bavuga ko  ari abaterankunga ba komisiyo y’amatora. Abibutsa ko gukorera igihugu ari inshingano ya buri wese, adategereje igihembo.
Yagize ati â€amatora kugira ngo agende neza buri wese aba agomba kubigiramo uruhare. Uretse no kuvuga ko uri umukorerabushake, buri wese afite inshingano zo gukorera igihugu cye, nta gihembo, kuko nacyo kiba cyaramubyaye.â€
Muri aya mahugurwa yitabiriwe na Prezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora Professeur Karisa Mbanda, yasabye abakorerabushake mu ntara y’amajyarugu gukomeza kuba inyangamugayo nk’uko babisanganywe,bityo intara yabo ikazaza ku isonga mu kugira kugira amatora meza.
Professeur Karisa watanze ingero ku bihugu byangiritse mu miyoborere kubera amatora aba atagenze neza,yasabye buri wese mu bakorerabushake guharanira ko igihugu cye kitazongera gusubira mu mahano nk’ayo cyanyuzemo.
Yagize atiâ€buri wese aha arasabwa kugira uruhare mu mibereho myiza y’igihugu cye ,arwanya icyatuma gisubira mu byago.Kandi nimwe mugomba gufata iya mbereâ€
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora , akaba yarasoje asaba abakorerabushake mu ntara y’amajyaruguru,kugaragaza imyitwarire ya gipfura, badahutaza abayoboke b’amashyaka mu gihe cy’amatora,ngo kubera inyungu z’ishyaka runaka bashyigikiye.
Â