Ngororero: FPR yasoje ibikorwa byo kwamamaza abadepite
Mu Murenge wa Muhororo ho mu Karere ka Ngororero, tariki ya 12/09/2013 habaye igikorwa cyo gusoza gahunda zo kwamamaza k’Umuryango FPR-Inkotanyi, uku kwiyayamamaza kwaranzwe no kwitabirwa n’abantu benshi.
Muri icyo gikorwa abanyamuryango batandukanye batanze ubuhamya bw’ibyo bagezeho babikesha FPR, cyane cyane bavuga kumutekano n’iterambere.
Abakandida kumwanya w’ubudepite Dusabirema Marie Rose, Nyabyenda Damien ndetse na Ngabo Amiel bo mu karere ka Ngororero nabo bitabiriye icyo gikorwa, aho babwiye abazatora bitabiriye icyo gikorwa ko gutora FPR ari ugutuma abana biga hafi kandi heza, amavuriro akabona abakozi bakwiye n’ibikoresho, ubwisungane mu kwivuza bugakomeza gufasha abanyarwanda kubungabunga amagara yabo, ubukungu bugakomeza gimbera, n’ibindi.

Abakandida depite ba FPR Inkotanyi mu karere ka Ngororero Ngabo Amiel, Dusabirema marie Rose na Nyabyenda Damien
Chairperson w’Umuryango FPR ku rwego rw’Intara Bwana Nkurikiyinka Jean Nepomuscene akaba yavuze ko kuwa 16/09/2013 hatinze kugira ngo abanyamuryango ba FPR n’abandi bayishima bose bayihundagazeho amajwi.
Mu ijambo ry’Umushyitsi Mukuru Hon. Polisi Denis yavuze ko Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kurangwa no gukora ibyiza, guharanira iterambere ry’abanyarwanda kandi imiyoborere myiza igakomeza kwimakazwa. Yavuze ko Ngororero igomba kuba iya mbere mu gutsinda amatora ku buryo busesuye kuko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu gahe gato kubera FPR-Inkotanyi ryigaragariza muri ako karere.