Rulindo: bazavugurura ibikorwa by’itorero
Mu nama yabahuje n’uhagarariye itorero ry’igihugu mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa kane tariki ya 26/9/2013, abayobozi b’utugali muri aka karere batangaza ko ibyiciro byatambutse by’itorero ry’igihugu byagenze neza ,kuko ibyo bari bateguye gukora hafi ya byose byagezweho.
Abayobozi b’utugari ariko banavuze ko kugira ibikorwa by’itorero bigerweho hagombaga ubufatanye mu nzego zose, cyane cyane inzego z’ibanze uhereye mu midugudu.
Bavuga kandi ko nubwo basanga ibikorwa by’itorero byaragenze neza, hatarabuze n’ibindi bitagenze neza, bakavuga ko mu byiciro bitaha by’itorero hagomba kuzongerwamo imbaraga n’ibitekerezo, kugira ngo ibikorwa by’itorero bigerweho ku rugero rwiza, bityo bibashe kugirira igihugu akamaro.
Abayobozi b’utugari bakaba batanze ingero z’ibitaragenze neza, kugira ngo ubutaha bizakosorwe .Bimwe muri ibyo bikorwa bavuze ni nko kuba nta bikoresho bihagije byageze ku rubyiruko mu gihe rwabaga ruri mu bikorwa by’itorero.
Ikindi ni nko kuba abari mu bikorwa by’itorero barahuraga n’ikibazo cyo gukora urugendo rurerure, kugira ngo bagere aho babaga bagomba gukorera, no kuba itumanaho ritaragenze neza cyane cyane hagati y’ubuyobozi n’intore.
Ibi byose ngo basanga bigomba gukosorwa mu byiciro bitaha,kandi ibikorwa by’itorero bigatangirwa raporo ya buri munsi ,kuko hari aho byagaragaye ko batagaragaza ibyo bakoze buri munsi.
Uhagarariye ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu karere ka Rulindo,Intore Niyonshimira Theogene,yavuze ko ashimira cyane imikoranire ye hamwe n’abayobozi b’utugari muri aka karere,ngo kuko iyo batahaba ibi byagezweho ntibyari gushoboka.
Yavuze ko kuba hari ibitaragenze neza,asanga ari uko byari nk’intangirio,ngo kuko ari bwo ibikorwa by’itorero byari bitangiye.
Akomeza avuga ko mu byiciro bitaha barimo bitegura,harimo byinshi bigomba gukosoka ku bufatanye n’abayobozi kugira ngo itorero ry’igihugu rizagere ku ntego zaryo neza.
Yagize atiâ€Ibyo itorero ryabashije kugeraho ni byinshi byiza ku bufatanye n’abayobozi.mu byiciro bitaha hari icyizere ko bizarushaho kugenda neza,kuko ubu twabonye ahagomba gukosorwa ,mbere byari nk’intangiriro kuko nibwo itorero ryari ritangiye ibikorwa byaryo.â€
Muri iyi nama kandi abayobozi babashije gutegura uko icyiciro cy’itorero  gitaha kizakorwa ,icyi cyiciro kizatangira mu mpera z’ukwa 11 uyu mwaka.
Â