Akarere ka Muhanga, ngo nubwo kari ku mwanya wa 26 mu mihigo karishimira amanota kagize
Nyuma yo kumurika imyanya n’amanota uturere tw’u Rwanda duhagazeho mu mihigo y’uyu mwaka, ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kari ku mwanya wa 26 mu mihigo n’amanota 93% katangaje ko kishimira amanota gafite muri iyi mihigo.
Ubwo yamurikiraga abafatanyabikorwa ndetse n’abanyamakuru, ibikorwa by’imihigo muri aka karere; umuyobozi wako Yvonne Mutakwasuku nibwo yatangaje ko aya manota atari ayo kugawa nubwo hari benshi bagiye bagaya aka karere bashingiye ku mwanya kabonye cyane ko kasubiye inyuma mu myanya ugereranije n’umwaka w’imihigo ushize.
Ati: “mu by’ukuri amanota twabonye ahuye n’ibyo twakoze ubwo ni ukuvuga mu yandi magambo, turayishimira.â€
Mutakwasuku avuga ko impamvu yemeza ko bishimira aya manota nubwo bari ku mwanya wa 26 ni ukuvuga mu cyiciro cya 3 ari nacyo cyanyuma mu turere 30 tugize igihugu, ngo ni uko hari ibyo bakoze bifite amanota 80%, 90% ndetse ngo hari n’aho bashobora kuba bakwiha arenze ijana kuko barengeje ibyo bari bateganije gukora.
Kubwe, aya manota ngo niyo akwiriye aka karere, ati: “ubwo rero uteranije byabindi twarengeje, uteranije ibyo tutabashije kugeraho uko twabyifuzaga, ariya manota niyo adukwiye twumva rero ntacyo twaburana, amanota yacu uko ari 93 ajyanye n’ibyo twakozeâ€.
Kuba aka karere kishimira aya manota kabonye ngo ntibihagije gusa kuko ngo icyo bakuyemo ari amasomo. Mutakwasuku ati: “hahandi twifuzaga kugera ku 100% tukagera kuri 85% nta kindi twahindura?â€
Avuga ko kuri ubu bafashe ingamba bafatanije n’abafatanyabikorwa b’akarere kabo kugirango barebe uburyo bashobora kongera imikorere yabo ikarenga iyo mu mihigo ishize.
Kimwe mu byo umuyobozi w’aka karere agaragaza cyatumye amanota yabo ajya hasi ugereranije n’utundi turere, imihigo imwe n’imwe ntiyabashijwe kweswa nk’uko babyifuzaga nk’aho bateye ibigori maze imvura ngo isubira hejuru, bongera bahinga bwa kabiri bituma ubuso bari kugeraho batabugeraho.
Ikindi ni isoko batabashije kuzuza bakarigeza ku kigereranyo cya 85%. Aha hakaba hari ibintu bagiye bagira nk’imbogamizi zatumye batagera kubyo bari biyemeje nk’aho imvura ngo yaguye ikangiza imihanda ntibabashe kugeza ibikoresho aho byagombaga kugera.
Aka karere kandi kagaragara mu myanya ya nyuma mu mibereho myiza y’abaturage. Nyamara nubwo aka karere kaje mu myanya itanu ya nyuma ni kamwe mu turere tuza ku isonga mu turere twazamuye ubukungu bwatwo.
Â
Urwo ni urwitwazo,Mu ngeri zose aho muhanga iri siho yakagombye kuba iri.Uko ni ukwikirigita ukiseka!Muri Sport muri inyuma , Imiturire muri inyuma ,Imibereho y’ abaturage ni uko,Ruswa iramunga,Imihanda wapi n’ ibirometero bike by’umuhanda w’amabuye bakoze barawuriye kuburyo ubu watangiye gusenyuka,…