Nyanza: Inama y’umutekano yiyemeje kutajenjekera ibiyobyabwenge
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buravuga ko butazigera bwihanganira abakoresha ibiyobyabwenge ngo kuko bagira uruhare runini mu guhungabanya umutekano w’ako karere ndetse hakaba n’ubwo biteza imfu za hato ha hato.
Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yabitangaje nyuma y’inama y’umutekano yaguye y’aka karere yabaye tariki 30/09/2013 igamije gusuzuma ibyawuhungabanyije muri uku kwezi kwa cyenda.
Avuga ko iyo ibiyobyabwenge bifashwe ndetse n’ababikoresha bagatabwa muri yombi bigira uruhare mu kugarura umutekano ngo kuko aribyo ahanini biwuhungabanya bigateza urugomo n’ibindi bikorwa birushamikiyeho.

Inama y umutekano yiyemejeUmuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdalla araburira abakoresha ibiyobyabwenge kubireka
umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze ko ibyahungabanyije umutekano byose bigera kuri 38 muri uku kwezi kwa cyenda umwaka wa 2013. Uko ari 38 byahungabanyije umutekano asobanura ko biri mu byiciro bibiri.
Abivuga atya : “ Hari ibyahungabanyije umutekano bisa nk’ibiremereye kuko byatwaye ubuzima bw’abantu bigera kuri 14 birimo impanuka, ubwicanyi no gukubita no gukomeretsa hakaniyengeraho guta abana byagaragaye ahanini mu murenge wa Kigomaâ€
Ikindi cyiciro cy’ibyahungabanyije umutekano ariko ngo bikaba binagira uruhare mu kuwugarura ni ifatwa ry’ibiyobyabwenge biba biri hirya no hino mu baturage.
Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko kuba uko bukeye n’uko bwije abakoze ibyaha bafatwa cyangwa imigambi yabo ikaburizwamo ntibivuze  ko abanyabyaha biyongereye ahubwo ngo n’uko abaturage bahagurikiye kumva ko uruhare rwabo rukenewe mu gutungira agatoki inzego z’umutekano zibegereye.
Asaba abaturage guca ukubiri n’imikoreshereze y’ibiyobyabwenge ngo kuko nta gihe na kimwe bazigera bihanganirwa muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.
Ibiyobyabwenge biboneka mu karere ka Nyanza harimo urumogi n’inzoga z’inkorano zigiye zifite amazina amenshi atandukanye bitewe n’ingaruka bigira kubabikoresheje ndetse n’agace byakorewemo.
Iyi nama y’umutekano yabereye mu karere ka Nyanza hasuzumwa ibyawuhungabanyije mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 2013 isanzwe ibaho buri kwezi ikitabirwa n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere hiyongereyeho inzego zishinzwe umutekano.