Rwamagana: Aba-loko difensi barasabwa kutaba ibyitso by’abica amategeko
Abagize umutwe w’abitwa Abaloko difensi (local defence force) bakorera mu karere ka Rwamagana barasabwa guhindura imyitwarire bakaba abantu b’inyangamugayo bizerwa n’abaturage, bakareka kuba abafatanyacyaha na bamwe babaha amafaranga ya ruswa bakababera ibyitso igihe bakora amakosa.
Mu nama umukuru wa polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yagiranye n’aba local defence bakorera mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana tariki  01/10/2013, yabasabye guhinduka bakaba Abanyarwanda b’Inyangamugayo, bakitandukanya n’isura mbi basizwe na bamwe muri bo babaye abafatanyacyaha b’abanyamakosa.
Superintendent Richard Rubagumya ukuriye polisi y’u Rwanda muri Rwamagana yagize ati “Twumva bamwe mu baturage bavuga ko murya udufaranga tw’ubusa twa ruswa mukabahishira mu bikorwa bitemewe bakora. Iyo ruswa murya yangiza isura yanyu muri rubanda kandi ni n’icyaha gihanwa bikomeye. Ndabasaba kwitandukanya n’imikorere nk’iyo, mukihesha agaciro mukaba Abanyarwanda b’inyangamugayo.â€
Uyu mukuru wa polisi kandi yabibukije ko aribo b’ibanze mu gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubumbatira umutekano no kuwubungabunga, cyane cyane ko ngo baba bari mu baturage rwagati, baziranye ndetse na benshi mu bakora amakosa n’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.
Spt Rubagumya yagize ati “Nimwe b’ibanze mukwiye gufasha igihugu kugera ku mutekano nyawo kuko mwe aho muba mutuye mu tugari n’imidugudu muba muzi neza abakora ibyaha kandi mushobora no kumenya amakuru y’abahungabanya umutekano n’abagambirira ibikorwa bibi mbere y’izindi nzego z’umutekano.â€
Uyu mukuru wa polisi yabamenyesheje ko bayoborwa na polisi y’Igihugu, bityo bakaba bagomba gufatanya nayo mu kurwanya ibyaha cyane cyane ko bikorerwa aho baba kandi bakaba banazi abanyabyaha bari mu midugudugu n’utugari batuyemo. Basabwe kandi gutanga amakuru mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.