RUSIZI: Abayobozi batandukanye bahawe ibihembo byo gushimirwa ubufatanye bw’iterambere ry’akarere
Abayobozi bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye bashimiwe uruhare bagize mu iterambere ry’akarere ka Rusizi aho bahawe ibihembo bitandukanye bigamije gushimangira gukomeza intambwe aka karere kateye, ku ikubitiro hashimiwe abayobozi b’imidugudu kuruhare bagize mu gucunga umutekano w’abaturage bakaba bahawe amatoroshi yo gukomeza kubungabungira umutekano abo bayobora.
hatanzwe kandi n’amaradiyo yahawe abaturage babaye abambere mu kwiteza imbere kurusha abandi mu rwego rwo gukangurira abaturage umurimo barushaho kwita kubyabagirira inyungu mu rwego rwo kurwanya inzara n’ubukene bikibase abatari bake hirya no hino muri aka karere.
Muri ibi bihembo hanatanzwe amagare 3 azajya afasha abayobozi b’inzego akazajya aborohereza mu ngendo zabo za buri minsi mukazi bikazabafasha mugukorera kuntego kandi bakagera kuri byinshi mugihe gito, abahawe aya magare ni abo mu mirenge yagerageje gushyira mubikorwa gahunda z’imihigo bari biyemeje ku rwego rw’imirenge
Ni muri urwo rwego nkuko uturere 3 twabaye utwambere mu igihugu twahembwe n’umukuru w’igihugu ‘n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bahembye imirenge 3 yabaye iyambere mu kwesa imihigo, uwambere ariwo wa Bugarama wahawe Cheque y’amafaranga ibihumbi Magana 500 y’u Rwanda , umurenge wa Gitambi wabaye uwa 2 uhambwa ibihumbi Magana 300 naho uwa Nkanka wabaye uwa 3 uhembwa ibihumbi Magana 200.
Gusa nanone nubwo ibi byose byagezweho byashimangiwe n’umutekano akaba ari muri urwo rwego inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’igihugu zikorera muri aka karere kimwe na Polisi nabo bahawe impamyabushobozi yo kubashimira ko barinze neza umutekano w’abanyarwanda bigatanga umusaruro wo kugera kubyo biyemeje.
Â