Rulindo: ubudehe bwazamuye benshi.
Gahunda y’ubudehe ni imwe muri gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene zakozwe mu karere ka Rulindo, zikaba zaragaraje impinduka nziza mu baturage.
Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo ,Niwemwiza Emilienne, tariki ya 11/10/2013, ubwo bari mu mahugurwa yagenewe abazahugura komite z’ubudehe mu karere ka Rulindo.
Yavuze ko kuva aho gahunda y’ubudehe iziye muri aka karere, abaturage bayishimiye kandi bakayiyumvamo, akaba ari nayo mpanvu iyi gahunda yabashije gutanga ibisubizo ku bibazo by’ubukene byari byugarije abaturage muri aka karere.
Yagize ati â€Gahunda y’ubudehe yaje ari igisubizo ku baturage bacu, kuko yabashije kubavana mu byiciro by’ubukene bityo nabo babasha kwiteza imbere. Ubu nta muturage udatunze itungo ryaturutse kuri gahunda y’ubudehe, ikindi kandi n’utaragerwaho azagerwaho muri gahunda yo kwitura abaturage bagenda bakora mu rwego rwo kuzamurana.â€
Uyu muyobozi akaba yavuze ko ashimira cyane ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze ( RLDSF ) , ko gikomeje gufasha ubuyobozi bw’akarere kugabanya ubukene mu bagatuye.
Naho ku ruhande rw’a RLDSF ,umukozi wayo Mutiganda Innocent. avuga ko aya mahugurwa aba ari ngombwa kugira ngo bibutse abayobozi mu nzego z’ibanze uruhare rwabo mu gufasha abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa by’ubudehe biba byabagejejweho.
Yagize atiâ€Ikigamijwe ni ukumenyesha cyangwa se kwibutsa abayobozi mu nzego z’ibanze inshingano zabo kuri gahunda y’ubudehe,aho bagomba gukurikirana ibikorwa by’ubudehe,kugira ngo barebe uko abayihawe bayikoresha,mu rwego rwo kubibyaza umusaruro.â€
Akaba Yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage baba bagezweho n’iyo nkunga y’ubudehe, kugira ngo banakurikirane uko bitura, kugira ngo na bagenzi babo bagerweho n’ibikorwa by’ubudehe.
Akaba yavuze ko kwitura ku wahawe inkunga y’ubudehe ari ngombwa ,ngo n’ubwo ari inkunga ariko iba igomba kugera kuri buri muturage utuye mu mudugudu.
Akaba yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze ko ko kuva aho ubudehe butangiriye muri aka karere ka Rulindo,bagendeye ku byo bageda babona ,babona ko gahunda y’ubudehe yabashije kugera ku ntego zari zigamijwe.