Subscribe by rss
    Tuesday 19 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 29th, 2013
    National | By gahiji

    GISAGARA: Baragenda basobanukirwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”bakanahamya ko izatuma barushaho kugira umutekano

    Baragenda basobanukirwaHatangizwa gahunda ya “Ndi umunyarwanda” mu karere ka Gisagara mu cyumweru cyashize, bamwe mu bahatuye bagaragaje ko batarumva iyi gahunda, ariko nyuma y’inyigisho n’ibisobanuro bahawe na Senateri Iyamuremye Augustin ndetse n’iziri gutangwa mu midugudu baravuga ko bamaze kuyumva ndetse ko ibaha icyizere cy’ejo hazaza heza.

    Ubwo hatangwaga ibiganiro kuri iyi gahunda ku bayobozi bo mu karere ka Gisagara itariki ya 22/11/2013, Marie Rose Uwimana umujyanama w’umurenge wa Gishubi muri aka karere yarabajije ati “Kuki habaho gahunda ya Ndi umunyarwanda kandi hari gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, umunsi wo gukunda igihugu, ubwoko bukaba bwaravuye mu ndangamuntu?”

    Ibi siwe wenyine wabyibajije kuko hari n’abandi batuye aka karere bavuga ko iyi gahunda mu minsi ishize batayumvaga. Maniragaba Onesphore w’imyaka 56 utuye mu murenge wa Kibirizi we avuga ko mbere akiyumva yibajije igituma bamubwira gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kandi atayobewe ko ari umunyarwanda.

    Nyiraneza Asterie w’imyaka 42 utuye mu murenge wa Musha muri aka karere we avuga ko amakuru yamugeragaho yavugaga ko iyi gahunda ije gutegeka abahutu bose kwegera abatutsi bakabasaba imbabazi n’aho nta cyaha baba barakoze muri Jenoside yo muri mata 1994.

    Senateri Iyamuremye Augustin mu kiganiro yatanze, yasobanuye ko iyi gahunda igamije gufasha abanyarwanda kwibagirwa burundu ubwoko bakubakira ku izina ry’abanyarwanda gusa.

    Ikindi Senateri Iyamuremye yongeyeho ni uko iyi gahunda itaje gukuraho cyangwa gusimbura izari ziriho nk’iy’ubumwe n’ubwiyunge, ahubwo ko ije kuzishimangira kugirango ibimaze kugerwaho muri iyi nzira yo kuba umwe no kwiyunga kw’abanyarwanda bitazasubira inyuma.

    Yagize ati “Iyi gahunda ntikuraho izisanzweho zirimo iy’ubumwe n’ubwiyunge, oya ahubwo ije gushimangira no gukomeza ibimaze kugerwaho muri uru rugendo kugirango bitazasubira inyuma”

    Iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda ubu iri gukorwa mu midugudu hose, abaturage baravuga ko noneho bari kuyisobanukirwa kandi ko banashima ko iriho kuko ngo kwiyumva mu bwoko bumwe bwitwa “Abanyarwanda”birushaho gutuma bumva bafite amahoro n’umutekano nk’uko Mbarushimana Gaspard umwe muri aba baturage abivuga.

    Ati “Ibisobanuro turi guhabwa biratuma tuva mu rujijo twarimo kandi iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda iraduha icyizere cy’umutekano kuko ije kudusibamo amoko”

    Gahunda ya “Ndi umunyarwanda”ubu iri gukorwa hose mu karere, aho abaturage bigishwa ku mateka mabi yaranze u Rwanda hashingiwe ku moko, kandi bagahamagarirwa kuyisibamo hashimangirwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko iki ari icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED