Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Dec 5th, 2013
    National | By gahiji

    Rulindo: hatangijwe itorero ku mugaragaro mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye.

    m_hatangijwe itorero ku mugaragaro mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye

    m_hatangijwe itorero ku mugaragaro mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye

    Minisitire muri prezidance Tugireyeze Venancie kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/12/2013 nibwo yatangije ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rurangje amashuri yisumbuye mu karere ka Rulindo rwahuriye kuri site iri mu ishuri rya Inyange girls school, riherereye mu murenge wa Rusiga

    Atangiza itorero  ku mugaragaro minisitire muri prezidanse Tugireyezu Venancie yashimye cyane uburyo abana barangije amashuri yisumuye mu karere ka Rulindo bitabiriye ibikorwa by’itorero, abasaba kutazaba ingwizamurongo, ahubwo kuba abanyarwanda bazi icyo bakora kandi bagamije kuzamura igihugu cyabo.

    Mu biganiro urubyiruko rwahawe n’uyu muyobobozi rwabashije kubaza ibibazo byinshi birimo ibijyanye n’amateka n’ibijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi babasha guhabwa n’ibisubizo.

    Tugireyezu yasabya urubyiruko mu karere ka Rulindo kumenya icyabazanye no kurushaho kugiha agaciro, mu rwego rwo kugira uruhare rugaragara mu kwiyubakira igihugu.

    Yababwiye ko urwanda rwose rubateze amaso, ngo nabo rero bagomba gukora icyo ari cyose cyazatuma bitwa intwari mu mateka y’ubuzima bwabo.

    Yagize ati ”Ni mwe Rwanda rw’ejo nimwe mbaraga z’igihugu, ubu abanyarwanda bose babateze amaso ngo barebe ko koko ibyo murimo mwigishwa muzabishyira mu bikorwa. Ndabasabye rwose rubyiruko rwa Rulindo muzabe abanyarwanda b’intangarugero ku buryo ibikorwa byanyu bizajya bituma muvugwa byiza, bityo muhindure amateka.”

    Nyuma yo kwerekwa filme igaragaza  amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda, Uyu muyobozi yakomeje abasobanurira uburyo mu bari mu myaka nk’iyabo bagiye bagiye bagira uruhare mu bikorwa byashenye igihugu, abasaba guhindura byinshi, ngo bagaragaraza ko batandukanye n’urubyiruko rwo mu bihe byashize.

    Urubyiruko ruri mu itorero narwo rwahawe umwanya ruvuga ibyo rwiteze kuzakura muri iri torero, runabaza ibibazo bimwe bigaragaraza ko rugenda rusobanukirwa n’ukuri ku byabaye ku mateka y’u Rwanda.

    Kimwe n’abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango wo gutangiza itorero mu banyeshuri ,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere Niwemwiza Emilienne,yabasabye gukurikira neza inyigisho bazahabwa.

    yashimye uru rubyiruko kuba rwaritabiriye itorero ku kigero gishimishije, aho bateganyaga ko hazaza abana 500,k uri ubu hakaba haje abana bagera kuri 503.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED