Urubyiruko rugera ku 3000 rwatangiye inkera y’imihigo rwasabwe kubyaza amahirwe isoko rya EAC
Urubyiruko ruturutse mu turere twose tw’igihugu rugera ku bihumbi 3 ruri mu nkera y’imihigo “YouthConnekt Convention†, rwasabwe kudapfusha ubusa amahirwe rufite y’isoko ry’Afurika y’Iburasirazuba .
Ibi babisabwe na minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana ubwo yatangizaga iyi nkera y’imihigo tariki ya 05/12/2013.
Minisitiri Philbert yabwiye uru rubyiruko ko rutagomba kumva ko nta kintu kidashoboka, ahubwo ngo rukwiye gukora cyane kugirango rugeze ibitekerezo byarwo kure.
Mu kiganiro yise “igitekerezo cyubaka†yagejeje kuri uru rubyiruko, yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe menshi rutabyaza umusaruro, ahubwo ugasanga rugaragaza imbogamizi gusa.
akaba yarusabye kwishakamo ibisubizo cyane cyane ruhanga udushya twahangana n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Gusa ngo ibi byose bakabikora biyumvamo ishema ryo kuba ari abanyarwanda.
Prof. Vincent Anigbugo uhagarariye ikigo Institute National Transformation waturutse mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko urubyiruko arirwo rufite iterambere ry’Afurika, akaba yarusabye kudakorera ku muco wo gutega amaboko, ahubwo rukagerageza kwishakamo ibisubizo bigamije kwigira.
Yagize ati “ubuzima si tombola, ahubwo buraharanirwa, mugerageze gukora ibyo abandi badakora, kuko dufite umugabane mwiza kandi uri mu nzira z’iterambere. Nimwe rero mufite uruhare runini rwo kuwugeza aho dushaka kuwugezaâ€.
Prof. Vincent yavuze ko ashimira cyane gahunda Leta y’u Rwanda irimo nko Kwigira, Agaciro, Ndi umunyarwanda zose zihuriza ku kwiteza imbere. Akaba yifuje ko izi gahunda u Rwanda rwazigeza mu bindi bihugu bituranye, kuko ngo byafasha Afurika gutera imbere.
Ni ku nshuro ya 2 urubyiruko ruturutse mu turere twose tw’igihugu, ruhurira ahantu hamwe rukagezwaho ibiganiro bitandukanye ndetse rukaboneraho umwanya wo guhiga ibyo rugomba gukora aho rwaturutse.