Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jan 11th, 2014
    National | By gahiji

    Ngororero: Umuvumo wararangiye hagezweho Umugisha (Hon. J.D.Ntawukuriryayo)

     

    Mu muhango wo kwakira urumuri rutazima mu rwego rw’ubukangurambaga mu kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, Honorable, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Senat yabwiye abatuye Ngororero ko igihe cy’umuvumo cyarangiye ubu bageze mugihe cy’umugisha.

    Nkuko yabisobabanuye, bimwe mu bikorwa by’umwijima byahabereye nko kugerageza no gukora jenoside, gucumbikira abacengezi, kwica inzirakarengane n’ibindi  Nibyo bigaragaza umuvumo ako karere kari gafite ariko anabahumuriza ababwira ko ubutwari buharangwa nk’ubw’abana b’I Nyanjye kimwe n’urumuri bakiriye none ari ikimenyetso cy’urumuri n’ubutore bakizeho.

    Urwo rumuri rutazima rushushanya ubunyarwanda butazima kandi buzahoraho nkuko Honorable Ntawukuriryayo yabisobanuye rwahageze ruturutse ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, akarere ka Ngororero kakaba ariko ka mbere karwakiriye hanze y’umujyi wa Kigali.

    Abaturage batuye mu karere ka ngororero bavuga ko uru rumuri rugiye kubongera mo imbaraga zo kuba intwari no kwimika umuco w’amahoro, ndetse ngo biteguye kuzaza ku mwanya wa mbere muri iyo nzira nkuko babaye aba mbere mu kurwakira, kandi barashimira ababatekereje ho.

    Ho. Ntawukuriryayo ati “Umuvumo wasimbuwe n’Umugisha”

    Ho. Ntawukuriryayo ati “Umuvumo wasimbuwe n’Umugisha”

    Muri uwo muhango, hatanzwe ubuhamya kubantu barokotse ubwicanyi bwakorewe kuri paruwasi gaturika ya Nyanjye, ndetse n’abarokotse ubwicanyi bwakorewe muri iryo shuri rikuru rya Nyanjye, bose bagaruka ku bugome n’ubugwari byagaragajwe n’abicanyi, banashima ubutwari bw’abaharaniye ubunyarwanda ndetse n’abafashije abandi kwihisha abicanyi.

    mUmuvumo wararangiye hagezweho Umugisha (Hon

    m_Andi mafoto

    Andi mafoto

     

    Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside Jean de Dieu Mucyo asanga ahahoze kiriziya ya Nyanjye hakwiye kubakwa urwibutso rwa jenoside nta mananiza kubera amateka yaho, ndetse abavuze kuri uyu munsi bose bakaba babishyigikiye.

    Urumuri rutazima rwinjira mu marembo ya Nyange Hight School

    Urumuri rutazima rwinjira mu marembo ya Nyange Hight School

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Protais Mitari, akaba yavuze ko abanyangororero bakwiye kubonera amasomo kubyabaye maze ibibi ntibizongere kubaho naho ibyiza bigakomezwa.

    Abayobozi bitabiriye ari besnhi

    Abayobozi bitabiriye ari besnhi

    Urumuri rutazima rwakiriwe mu karere ka Ngororero ruzahamara iminsi itatu rwerekezwe mu karere ka Kamonyi aho ruzazenguruka uturere twose tugize u Rwanda.

    Abayobozi bitabiriye ari besnhi2

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED