Subscribe by rss
    Tuesday 19 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Feb 14th, 2014
    Feature / National | By gahiji

    Rutsiro : Inama y’umutekano yiyemeje kurushaho kuwubungabunga no kwihutisha ibikorwa by’iterambere

    m_Inama y’umutekano yiyemeje kurushaho kuwubungabunga no kwihutisha ibikorwa by’iterambere

    Inama y’umutekano yaguye yo ku rwego rw’akarere ka Rutsiro yateranye tariki 11/02/2014, abayitabiriye barebera hamwe uko umutekano uhagaze n’uko bawubungabunga kurushaho, baganira no ku zindi gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry’akarere ka Rutsiro.

    Iyo nama y’umutekano yabaye n’umwanya mwiza wo kugeza ku bagize inama y’umutekano yaguye harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge imyanzuro yafashwe mu nama nkuru y’igihugu yavugaga ku birebana n’umutekano.

    Imwe muri iyo myanzuro ni ijyanye no kubungabunga umutekano, kunoza imikorere y’amarondo, kuyagenzura, kuvugurura urutonde rw’abarara amarondo, ndetse no gutanga raporo y’abaraye irondo buri gitondo. Undi mwanzuro wafashwe ni ujyanye no gutanga raporo ya buri kwezi igaragaza ibyaha byabonetse muri buri murenge, kandi noneho umurenge wagaragaje ko wabereyemo ibyaha byinshi ukabibazwa.

    Biyemeje no kunoza imitangire ya serivisi kuko iyo serivisi zidatanzwe neza na byo ngo bihungabanya umutekano. Ni muri urwo rwego gahunda yari isanzwe ibera ku karere ku munsi wa kabiri wa buri cyumweru ijyanye no gukemura ibibazo by’abaturage yahindutse. Ubusanzwe abaturage bafite ibibazo bahageraga kuri uwo munsi bagahura na komite irwanya akarengane iyobowe n’umuyobozi w’akarere, ariko noneho abitabiriye iyo nama bumvikanye ko umunsi wo gukemura ibibazo by’abaturage uzajya uba ku wa kane wa buri cyumweru, aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge afatanyije n’izindi nzego basanzwe bafatanya mu gukemura ibibazo by’abaturage no kurwanya akarengane bazajya bakira ibibazo by’abaturage, bikabera ku rwego rwa buri murenge.

    Muri iyo nama bafashe n’ingamba zo gutunganya bimwe mu bikenewe hirya no hino birimo nk’imihanda ihuza utugari n’imirenge. Bafashe n’ingamba zo gukomeza gahunda y’ukwezi kwa mituweli, aho inzego zose zigomba guhagurukira rimwe zigashishikariza abaturage gutanga mituweli.

    Biyemeje no kongera ingufu mu mihigo bigaragara ko itarimo kwihuta, ndetse bafata n’ingamba zigamije kugira ngo imihigo itaragerwaho izarangirane n’igihe gisigaye. Imwe mu mihigo igiye kongerwamo imbaraga ni ijyanye n’ubuhinzi cyane cyane ubwa kawa n’icyayi, dore ko hasigaye  ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kugira ngo igihe cy’ihinga kibe kirangiye.

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yagize ati “twagombaga rero gufata ingamba kugira ngo ubuso busigaye buboneke muri iyi minsi isigaye kugira ngo igihe cy’ihinga kitazaducika.”

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED