Nyamasheke : Amafaranga y’akarere agomba gukoreshwa ibyo yateganyirijwe- Leonce
Perezida wungirije w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke , Ndashimye Leonce avuga ko kugira ngo iterambere ry’uturere rirusheho kwihuta no kugera ku ntego nyazo, amafaranga y’akarere agomba gukoreshwa ibyo yagenewe kuva ingengo y’imari y’umwaka itangiye kugera igeze ku musozo.
Ndashimye avuga ko abantu bose bafite aho bahuriye n’ikoreshwa ry’amafaranga y’akarere bakwiye kwitwararika kugira ngo amafaranga akoreshwa n’akarere agirire abaturage akamaro cyane ko bose bakorera abaturage, akavuga ko bisaba ko abo bireba bose bafata iya mbere bakamenya ingengabihe y’ingengo y’imari bakagira umwanya wo guha abaturage mu bizabakorerwa bityo bakumva ibitekerezo byabo.
Yagize ati “Kugira ngo ingengo y’imari igere ku baturage bose bisaba kubumva , iyo byose byabaye habaho gukurikirana neza ingengabihe y’ingengo y’imari kugira ngo ntihazagire igikorwa na kimwe gicikanwa bityo bigakorerwa ku gihe, intego z’iterambere zigerwahoâ€.
Ndayishimiye avuga ko hari igihe amafaranga ashobora kuboneka atarateganyijwe mu ngengo y’imari bikaba ngombwa ko hari abashobora kuyakoresha mu bikorwa bitandukanye biba bikeneye amafaranga kandi bifitiye akamaro abaturage ariko ko bamaze kubisonarurwa uburyo bikorwamo.
Yagize ati “iyo amafaranga abonetse atarateganyijwe yenda umuterankunga akaza mu karere atari yitezwe, akarere kabishyira mu ngengo y’imari ikurikira cyangwa hagakora ivugurura ry’ingengo y’imari mu buryo buzwi, ku buryo ingengo y’imari ikorwa ku buryo buzwi kandi bwateganyijweâ€.
Ndashimye Leonce avuga ko nk’abajyanama b’akarere bafite uruhare rukomeye mu kwemeza ingengo y’imari babihugurirwa kenshi kugira ngo amafaranga y’abaturage akomeze akoreshwe neza kandi atange iterambere ryifuzwa na buri wese.
Ibi perezida wungirije w’inama njyanama y’akarere yabivuze nyuma y’inama yagiranye n’abakozi ba minecofine kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2014.