Bushenge: Bibutse abakozi bahakoraga bazize Jenoside yakorewe abatutsi
tariki ya 17 Gicurasi 2014 nibwo hibutswe abakozi 9 bo mu bitaro bya bushenge bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi , bazira ubwoko bwabo.
Mu buhamya bwatanzwe na Kaberuka Gregoire mu gitabo ari kwandika ku buryo jenoside yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, yavuze uburyo jenoside yagiye itegurwa umunsi ku munsi guhera mu 1959, ubwo abatutsi bakomeje kwicwa nta nkomyi kandi bakagumya gutotezwa no kugirwa ibicibwa mu gihiugu cyabo.
Kaberuka avuga ko mu 1990, ubwo FPR inkotanyi zateraga igihugu zishaka kukibohoza aribwo jenoside noneho yakajijwe gutegurwa bikageragezwa mu Bigogwe, Bugesera, ku Gisenyi n’ahandi, Kaberuka yerekanye uburyo urupfu rwa Bucyana na Gapyisi rwabaye urwitwazo mu gukomeza gutoteza no kwica abatutsi muri Cyangugu, kugeza ubwo 1994 ije kurangiza umugambi wa kera, batsemba abatutsi hafi ya bose, ndetse n’abaganga ubwabo bavuriraga mu bitaro bya Bushenge bica bagenzi babo.
Umwe mu barokoye mu Bitaro bya Bushenge kamatari Francois yavuze uburyo bicishijwe n’umwe mu ba burugumesitri witwaga Fulgence wazanye abajandarume bibwira ko aje kubarinda, dore ko ku bitaro hari hahungiye abantu bose, bikaza kurangira bigaragaye ko bashaka gutoranya abagomba kwicwa n’abagomba kurokoka.
Yagize “uwagakwiye kuba yari umubyeyi wa twese yabwiye bamwe ko bo bitarabareba ko bakwiye gutaha twebwe turasigara batangira kutwica, nibwo natangiye kujya kwihishahishaâ€.
Kamatari avuga ko yarokotse inzira y’umusaraba kugeza ubwo yabaye mu musarane ariko Imana igakomeza kumushyiraho ibiganza, ariko kandi akavuga ko ejo hazaza ari heza, kandi ko abanyarwanda bakwiye kunga ubumwe jenoside ntizasubire ukundi.
Kamatari yashimiye ibitaro bya Bushenge kuba byarubatse urwibutso rw’ababikoragamo bahitanwe na jenoside yakorewe abatutsi avuga ko n’ahandi hose hagiye haba amateka mabi hashyirwa ibimenyetso, nk’ahazwi cyane hicirwaga abantu benshi “ku rwobo rwa nyabyenda†abantu bakazahora bibuka ubugome bwakozwe na bamwe mu banyarwanda.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere , Bahizi Charles, yavuze ko jenoside yabaye ikwiye kuba isomo ku banyarwanda cyane cyane aba nyabushenge, bakongera bakikebuka bakareba intambwe bamaze gutera, barenga ingebitekerezo ya jenoside, n’uburyo baharanira ko bitazasubira ukundi.
Yagize ati “byaba bibabaje hari abantu bava hano bakavuga ibintu bisenya igihugu cyabo bicaye mu ngo iwabo, abakoze jenoside yakorewe abatutsi bafite izina ribi cyane ibyo bakoze birenze ubwenge bwa muntu, niyo mpamvu buri munyarwanda wese akwiye gushyiraho uruhare rwe ngo dukomeze kubaka ibyiza igihugu kigenda kigeraho, twamagana ikibi aho kiva hoseâ€.
N’ubwo hibutswe abakozi 9 bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, byavuzwe ko hashobora kuba hari n’abandi bataramenyekana nabo bahakoraga, bakaba bagisaba amakuru, ngo n’abandi bamenyekane nabo bajye bibukwa nk’abandi bakozi bakoraga mu bitari bya Bushenge bakaza guhitanwa na jenoside yakorewe abatutsi.