Bugesera: Abaturage bashimiye serivise bahabwa n’ubuyobozi ku kigero kiri hasi ya 75%
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB bwerekanye ko abaturage batuye akarere ka Bugesera bishimira serivise bahabwa n’ubuyobozi ku kigero kiri hafi 75%.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikaba byatangarijwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero akorera muri ako karere tariki 16/5/2014.
Muri ubwo bushakashatsi abaturage babajijwe bagaragaje ko muri rusange bishimira servise bahabwa ku kigero kiri munsi ya 75%, abo baturage bakaba banenga cyane uburyo batagira uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari kuko ibitekerezo byabo baheruka babitanga ubundi ntibyubahirizwe.
Aba baturage kandi bagaragaje ko batishimira imikorere y’ikigo EWSA kuko bavuga ko batabona amashanyarazi igihe bayakeneye kuko akenshi umuriro uza baryamye mu masaha akuze, ibyo bikiyongeraho ko nta mazi meza babona ahubwo binywera amazi y’ibishanga n’ibiyaga.
Abayobozi b’imirenge n’utugari bitabiriye igikorwa cyo gushyira ku mugaragaro ubushakashatsi bwakozwe na RGB
Sebarundi Ephrem, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka avuga ko ubu bushakashatsi bubahaye ishusho ya service baha abaturage, kandi ko bagiye gukosora ibitangenda neza.
Ati “ ni byiza ko abo dukorera badusuzuma tukamenya aho intege nke zacu ziri, ikindi kandi tubonye ko umuturage ari umukoresha wacu kuko tugomba kumugaragariza ibyo dukora kuko bari mu bakoresha bacuâ€.
Ku ruhande rw’akarere ngo bishimiye ubu bushakashatsi kuko bwatumye bagaragarizwa isura n’ubushobozi abaturage bafite mu kureba inzego zibayobora icyo zibagezaho nk’uko bivugwa na Kanyandekwe Thomas ushinzwe imiyoborere myiza.
“ ubu bushakashatsi buduhaye isura z’uburyo dushobora kunoza serivise duha abaturage ndetse n’uburyo dushobora gukosora ibitagenda neza kugirango babashe gutera imbere muri gahunda zibakorerwaâ€.
Munyandamutsa Jean Paul ni we wari uhagarariye ikigo RGB yashimye uburyo abagaragarijwe ubwo bushakashatsi bitwaye kuko bemeranywa n’ibyo abaturage bavuze kandi agashima ingamba bafashe.
“ nashimye uburyo babanzaga kwakira uko abaturage babyakiriye maze bakanagaragaza nabo icyo bakora kugirango ibitagenda neza bibashe gukemukaâ€.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe habazwa abaturage barenga ibihumbi 11, ni ku nshuro  ya mbere bukorwa ariko ngo buzajya bukorwa buri mwaka.