Ngororero: Uko abaturage babona ibibakorerwa
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza RGB  mu mirenge 7 kuri 13 igize akarere ka Ngororero bwasanze muri rusange abaturage b’Akarere ka Ngororero bishimiye serivisi bahabwa mu bice binyuranye birimo ubuhinzi, serivisi z’ubutaka, ubuzima, ubutabera n’imikorere y’inzego z’ibanze mu mitangire ya servisi.
Mu bikorwa remezo nk’imihanda n’amazi niho hagaragaye ibipimo bikiri hasi ariko umuyobozi w’Akarere Ruboneza Gedeon yagaragaje ko ubushake buhari mu kubizamura muri gahunda z’ibikorwa bya burimwaka.
Mu buhinzi n’ubworozi abaturage bishimye gahunda ya girinka ku kigero cya 80,3%, Ngororero ikaba iza ku mwanya wa 3 mu Ntara y’Iburengerazuba. Gahunda yo guhuza ubutaka yishimiwe ku kigero cya 62,3%,  guhinga igihingwa cyatoranijwe biri kuri 68,3% , kubona isoko ry’umusaruro 54,7%, imitangire ya servisi z’ubutaka 67%.
Ku bijyanye na serivisi z’ubuzima mu bitaro, Akarere ka Ngororero karaza ku mwanya wa 1 mu Ntara n’amanota 71.1%, uburezi gahagaze kuri79 % ariko hakaba kakiri ikibazo cy’ abana bakora ibirometero bigera kuri 2 bajya kw’ishuli.
Mubutabera abaturage babuhaye amanota 60.7% naho serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze baziha 57%. Mu karere ka Ngororero abaturage bagira uruhare mu gutegura imihigo ku gipimo cya 71,7%; naho uruhare rwabo mw’itegurwa ry’ingengo y’imari ruhagaze kuri 47,3% aho akarere kari ku mwanya wa 2 mu Ntara
Icyiciro cy’imiyoborere myiza kiri ku gipimo cya 54,3%, kuba abaturage bahabwa ijambo ku byemezo bibafatirwa bifite 61,7% aho akarere kaza ku mwanya wa 4 mu Ntara; ubwisanzure mu bitekerezo bufite 59,7%; iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu 65,3%. Kuba abayobozi bishakamo ibisubizo abaturage babihaye igipimo cya 48,7%.
Ibyerekeye no guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP igipimo kiri kuri 28,3%; gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe 38,3% naho kumurikira baturage ibibakorerwa (accountability) 55,3%.
Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje ibipimo by’ibikorwaremezo nk’imihanda biri hasi ku gipimo cya 28,7% (umwanya wa 4 mu Ntara) amazi afite 16%. Serivisi za EWSA zirakemangawa ku gipimo cya 11% ariko ku bijyanye n’ikoranabuhanga Ngororero iza ku mwanya wa 1 mu Ntara n’amanota 51,3%.
Kw’ikarita y’u Rwanda Ngororero iri mu muhondo hamwe n’utundi turere 20, uturere turi mu mutuku ni 5 naho uturi mu cyatsi kibisi ni 4
Nyuma yo kubona uburyo abaturage babona serivisi bahabwa mu bice binyuranye abayobozi babo bagize icyo babivugaho. Habamenshi Maurice umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Hindiro yavuze ko batari bazi mu by’ukuri uko abaturage babona abayobozi na serivisi babaha. Ko aho bibonye ku kigero cyo hasi bagiye kuhakosora ibipimo bikazamuka.
Mazimpaka Emmanuel Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yasanze kwegera abaturage, kubasanga iwabo mu midugudu aribwo buryo buboneye bwo kumenya uko babayeho n’ibyo bifuza ku bayobozi.
Avugako ku bijyanye n’ibikorwa remezo kuba imihanda itaragera ku rugero rushimishije bituruka  ku miterere y’akarere gafite imisozi miremire. Amashanyarazi yo imirenge 2 kuri 13 niyo itarayabona. Avuga kandi ko ahagragaye ibipimo biri hasi hazashyirwa ingufu mu mihigo ya buri mwaka.