Ngororero: Turiho kubera u Rwanda nta mpamvu nimwe yatubuza kurukunda-Inzego z’ibanze
Abayobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa batandukanye kuva ku rwego rw’Akagari n’Umudugudu bo mu karere ka Ngororero baratangaza ko nta mpamvu n’imwe izababuza gukunda igihugu cyabo kuko bavuga ko babayeho kubera cyo.
Nk’uko ukuriye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu karere ka Ngororero Rwabukumba Jean Claude abivuga, gukunda u Rwanda ni ugushyira imbere inyungu zarwo n’abarutuye, ibi bikaba ariyo ntego y’izi nzego nyuma yo kunenga bamwe mu bayobozi bagaragaye ho gutatira icyo bita igihango maze bakagambanira igihugu.
Kugirango bagere ku ntego yabo, aba bayobozi biyemeje kuba inyangamugayo, bakirinda inda nini, ubusambo, umururumba, kutanyurwa biganisha kuri ruswa n’ibindi bibi byasenya igihugu. By’umwihariko gukunda igihugu no kugikorera bikaba bigomba gutozwa urubyiruko kuko nizo mbaraga z’igihugu n’u Rwanda rw’ejo.
Biyemeje gukorera hamwe mu kurwanya abagambanira igihugu
Aba bayobozi bibukijwe ko kizira kikaziririzwa kugambanira igihugu ko umunyarwanda nyawe agomba kurangwa no gukunda urwamubyaye akanarwitangira kabone nubwo rwamusaba ubuzima bwe.
Nyiramana Donatille, umuyobozi w’umudugudu wa Kabuga akagari ka Mugano umurenge wa Ngororero avuga ko ubunyarwanda nyabwo ariyo ntego yihaye kugirango agere kuri gahunda yo gukundisha igihugu abo ayobora.
Major Baganziyana uyoboye ingabo muri aka karere yibutsa ko gutekana bijyana no kujijuka. Igihe abantu bagifunze mu mutwe nkuko abivuga, nta mutekano baba bafite kuko baba bari mu icuraburindi bityo kubahungabanyiriza umutekano bikaba byoroshye ndetse n’iterambere rikaba ridashoboka.
Inyigisho n’ibiganiro ni kimwe mubyo biyemeje kuvoma mo ubushobozi
Majoro Baganziyana akomeza agira ati “niyo mpamvu abantu bose bagomba kujijuka bihereye mu ngo: umugabo, umugore n’umwana. Ibi iyo bigezweho bariya bafata imibereho yabo mu biganza byabo bakamenya agaciro k’ubuzima n’igihugu batuye ibyo bigatuma ntawabahungabanyiriza umutekanoâ€.
Mu rwego rwo guhana amakuru no kongera ubumenyi ku birebana n’ubuzima bw’Igihugu, aba bayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje kongera umwanya w’inyigisho n’ibiganiro birebena n’ubuzima rusange bw’Igihugu, aho bazajya bifashisha abahanga batandukanye.