Gatsibo: Intore zirangije urugerero zirasabwa gukomeza gukunda igihugu zubakira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda
Gukomeza gukunda igihugu bibanda cyane ku kubakira ku ndangagaciro na kirazira byakomeje kuranga umuco nyarwanda, nibwo butumwa bwahawe urubyiruko rw’intore zirangije urugerero mu Karere ka Gatsibo.
Uru rubyiruko ubu butumwa bwabuhawe n’intore nkuru y’Akarere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi w’aka Karere Ruboneza Ambroise, ubwo hari mu gikorwa cyo gusoza urugerero icyiciro cya gatatu mu karere ka Gatsibo, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Kiramuruzi kuri uyu wa kabili tariki 24 Kamena 2014, ahari hateraniye urubyiruko rw’intore z’imirenge ya Kiramuruzi na Kiziguro.
Ruboneza yabwiye uru rubyiruko ko indangagaciro na kirazira biranga umuco nyarwanda aribyo bizabafasha kubaka igihugu mu nzego zose haba mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ibindi.
Yagize ati:†icuraburindi igihugu cyacu cyabayemo igihe kirekire ni uko indangagaciro za Kinyarwanda zari zaratakaye, ndi umunyarwanda yari yarabuze, niyo mpamvu dukwiye gusigasira ubunyarwanda kuko ibimaze kugerwaho hari ikiguzi byatwaye, ari nayo mpamvu dukwiye kubibumbatiraâ€.
Izi ntore ziri ku rugerero zakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kubaka no gusana amazu y’abatishoboye, kurwanya kirabiranya, gukusanya inkunga yo gufasha abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, gukangurira abaturage kwitabira gahunda yo kuboneza imirire no kubigisha gutegura indyo yuzuye n’ibindi.
Intore zirangije urugerero mu karere ka Gatsibo kugeza ubu zigera 1348, gusa hanagaragajwe ko hari umubare mucye wa zimwe mu ntore zagiye zicika intege ntizibashe kurangiza ibikorwa by’urugerero.