Rwamagana: Abagize DASSO basabwe kurwanya ibiyobyabwenge no kwitwara neza
Abasore n’inkumi 49 bo mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano “DASSO†ku rwego rw’akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa 3/09/2014, barahiriye kuzuzuza neza inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, basabwa kurwanya ibiyobyabwenge no kugaragaza imyitwarire iboneye.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge nk’intandaro y’ibyaha birimo urugomo, naho abaturage basaba abagize uru rwego rwa DASSO kurangwa n’imyitwarire itandukanye n’iy’abigeze kwitwa “Local Defense†ngo kuko baranzwe n’ibikorwa bibi birimo guhohotera abaturage.
Mu kwakira indahiro no guha ikaze aba basore n’inkumi bagize DASSO mu karere ka Rwamagana, Umuyobozi w’aka karere, Uwimana Nehemie, yabasabye kurwanya ibiyobyabwenge no kutifatanya n’abakora ibyaha ngo babakingire ikibaba.
Bwana Uwimana yavuze ko ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri aka karere, bityo ngo abagize urwego rwa DASSO bakwiriye kugira intego yo kubirwanya kandi bakirinda ingeso yigeze kugaragara “kuri bamweâ€, bajyaga bifatanya n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Uru rwego rwa DASSO rutangiye ku mugaragaro inshingano zo gufasha uturere gucunga umutekano hirya no hino mu mirenge, ruje rusimbura abahoze bitwa “Local Defense†bakunze kuvugwaho imikorere mibi.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Rwamagana, basaba ko abagize DASSO barangwa n’imyitwarire iboneye mu gucunga umutekano kandi bakagaragaza itandukaniro n’irya “Local defense†kuko ngo yahohoteraga abaturage ku buryo ngo batigeze bayishimira.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Rwamagana, Baguma Willy, amara impungenge abaturage, avuga ko uru rwego rutangiye rufite amahugurwa n’indangagaciro bizabashoboza gukorera neza abaturage bubaka ubufatanye kandi ngo urenze ku mategeko akabihanirwa.
Urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano DASSO rugizwe n’Umuhuzabikorwa ku rwego rw’akarere n’abamwungirije babiri, abandi bagakorera ku rwego rwa buri murenge.