Subscribe by rss
    Monday 25 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Sep 10th, 2014
    National | By gahiji

    Ngoma: Abagize urwego rwa DASSO barahiriye kuzuzuza inshingano zabo banasabwa  kurwanya ibiyobyabwenge

    Abagize urwego rushya

    Abagize urwego rushya rw’akarere rwunganira mu mutekano  mu karere ka Ngoma DASSO (District Administrative Security support organ),kuri uyu wa 09/09/2014 barahiriye kuzuza inshingano zabo neza bakumira ibyaha birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

     

    Nyuma yo kurahira, abagize DASSO 96 bahise bamenyeshwa imirenge bazakoreramo guhera kuri uyu wa 10/09/2014, banasabwa kuzahita batangira akazi mu mirenge boherejwemo.

     

    Buri murenge muri14 igize akarere ka Ngoma ,uzajya ugira aba DASSO batandatu  ndetse n’abazakorera ku rwego rw’akarere ka Ngoma.

     

    Mu butumwa  bahawe basabwe gukumira ibyaha aho bagiye gukorera mu mirenge no kwigisha abaturage kwirinda ibyaha bihungabanya umutekano.

     

    Bimwe mu byaha bagiye gukumira harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,kwangiriza ibidukikije hatenwa amashyamba kuburyo butemewe n’amategeko no gukumira ibindi byaha biteza umutekano muke.

     

    Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise, yavuze ko uru rwego ruje ngo rufatanye n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano ariko hibandwa ku gukumira ibyaha bihungabanya umutekano aho yavuzemo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

     

    Yagize ati” Tubizeyemo nk’abantu bagiye kudufasha mu bukangurambaga, mu gukumira ibyaha, bagiye gukumira ibyahungabanya umutekano ndetse n’ibibangiriza. Bagiye kubabuza  guteka kanyanga,kwangiriza amashyamba n’ibindi bihungabanya umutekano.”

     

    Uhagarariye uru rwego mu karere ka Ngoma(DASSO officer)  Rutsora Francis,avuga ku gukumira ibiyobyabwenge yavuze ko  bagiye kugerageza kubikumira ariko ko bitavuze ko bagiye kubitsemba kuko bizagenda bishira buhoro buhoro bafatanije n’inzego z’umutekano.

     

    Yagize ati”Ntago navuga ko tugiye guhita duhagarika ibiyobyabwenge muri aka kanya kuko nicyo bita process,tuzabikora mu buryo bw’ubushishozi kuko uvuze ngo urahita ubihagarika ntibishoboka  ariko tuzabikora gahoro gahoro( is our process) twigisha abaturage ububi bwazo kandi tuzabigeraho.”

     

    Urwego rwa DASSO rugiye gutangira izi nshingano nyuma yo kumara amezi atatu mu masomo bahugurwaga I Gishari mu karere ka Rwamagana.

     

    Uru rwego ruzajya ruhembwa buri kwezi bakaba ari abakozi b’akarere aho bazajya bagenerwa n’ibindi bigenerwa umukozi. Uru rwego ruje rusimbura urundi rwitwaga Local defense  bo bakoraga badahembwa uru rwego nubwo rwageze kuri byinshi mu kurinda umutekano w’abaturage bamwe mu barugize bagiye bagira imyitwarire mibi.

    Urwego rwa DASSO ruzajya rufatanya mu kurinda umutekano hamwe na Police y’igihugu ndetse n’u rwego rw’ingabo z’igihugu.

     

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED