Subscribe by rss
    Tuesday 19 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Sep 23rd, 2014
    National | By gahiji

    Nyaruguru: Umurenge wa Nyabimata wavuye ku mwanya wa nyuma uba uwa 6

    Mu mihigoy’umwaka wa 2013-2014 umurenge wa Nyabimata wabaye uwa 6, uvuye ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wari wabanje.

    m_Umurenge wa Nyabimata wavuye ku mwanya wa nyuma uba uwa 6

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabimata burashimira abatuye uyu murenge ndetse n’abafatanyabikorwa bahakorera ku ruhare rwabo mu kugera kuri iyi ntambwe.

    m_Umurenge wa Nyabimata wavuye ku mwanya wa nyuma uba uwa 61

    Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa nyabimata

    Abatuye muri uyu murenge nabo bishimiye uyu mwanya, kandi biyemeza kuzaba abambere mu mihigoy’uyu mwaka.

    Senyana Viateur utuye muri uyu murenge avuga ko icyatumaga mbere uyu murenge utabona umwanya mwiza ngo ari uko ubuyobozi butegeraga abaturage ngo bajye inama, mu gihe ngo mu mihigo ya 2013-2014 byakosotse abayobozi bakabegera bakareba ahariintege nke kugirango zongerwe.

    Mu muryango niho imihigo ihera ikagenda izamuka ku nzego zo hejuru.

    Ati:”ubuyobozi noneho buratwegera tukarebera hamwe aho ibyo twiyemeje bigeze, ahakiri integenke tukaba ariho twibanda cyane”.

    Kimwe na Senyana, umubyeyi Nyiramyasiro Dativa nawe utuye muri uyu murenge, nawe avuga ko ibanga nta rindi ari ugukorera hamwe, abayobozi bagafatanya n’abaturage kwesa imihigo bahize.

    Uyu mubyeyi kandi avuga ko n’ubwo intambwe bateye bava ku mwanya wa nyuma bakaba aba 6 ari nziza, ngo uyu mwanya utabashimishije cyane ko ahubwo ngo ubu biyemeje kuzaba abambere.

    Ati:”igituma nemeza ko tuzaba abambere ni uko muri uyu mwaka ushize twabashije guca ku mirenge umunani yose, urumva rero ko nidukoresha imbaraga nk’izo twakoreheje nta kabuza Nyabimata ariyo izaba iya mbere”.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata Munyankindi Clet nawe yemeza ko ibanga bakoreshe ari ukwegera abaturage bakajya inama, aho bitagenda neza hagashyirwa ingufu nyinshi.

    Uyu muyobozi kandi aboneraho gusaba abafatanyabikorwa ndetse n’abatuye uyu murenge ko ubu bufatanye bugomba gukomezakubaranga ku buryo ngo intambwe bateye yaba idasubira inyuma, mu mwaka utaha umurenge wabo ukazaza ku mwanya wa mbere.

    Ati:”turasaba abafatanyabikorwa bacu ko bashyira mu bikorwa imihigo twasinyanye mu gihe bihaye kandi cyagenwe bakihutira kubigaragaza. Naho abaturage bacu turabasaba gukomeza gukurikiza inama ubuyobozi bubagira, kandi bagakomeza umuco wo gukorera hamwe kugirango umusaruro urusheho kuboneka ndetse n’imihigo bayese”.

    umurenge wa Nyabimata ni umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru yegereye Pariki ya Nyungwe, ukaba kandi ari umurenge ugizwe igice kinini n’imisozi ihanamye. Utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 17, ukaba ugizwe n’utugari 5.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED