Rusizi: Nyuma y’umwanya wa 12 barifuza igikombe cy’imihigo.
Nyuma yo kumara igihe kirekire Akarere ka Rusizi kaza mu myanya ya nyuma mu itangazwa ry’amanota buri karere kaba karagize mu isuzuma ry’ishyirwamu bikorwa ry’imihigo, ubu noneho abaturage b’Aka karere bagenda tuganira, baragenda bishimira umwanya wa 12 babonye n’ubwo ngo udashimishije cyane ugereranije n’uko bafite inyota na bo yo kuzumva umunsi umwe begukanye iki gikombe, kuko ngo abahora bacyegukana nta kindi kidasanzwe babarusha cyatuma na bo batagitwara.
Ibi aba baturage barabitangaza nyuma y’uko tariki 19/9/2014, hashyizwe ahagaragara uko uturere twarushanijwe mu kwesa imihigo twasinyiye imbere y’umukuru w’igihugu Paul Kagame, akarere ka rusizi kakaza ku mwanya wa 12 ku rwego rw’igihugu, naho mu ntara y’uburengerazuba kaza ku mwanya wa 3 nyuma y’Akarere ka Ngororero kabaye aka 3 n’aka karongi kabaye aka 11mu turere 7 tugize intara y’uburengerazuba.
Mu gushaka kumenya icyo abaturage b’Akarere ka Rusizi bavuga kuri uyu mwanya babonye, twaganiriye n’abaturage b’imwe mu mirenge igize rusizi batubwira icyo babitekerezaho.
Musoni utuye mu murenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi, yatangaje ko ugereranije n’imyanya aka karere kari gasanzwe kabona mu mihigo y’imyaka ishize, umuntu atabura gushima imbaraga n’ubufatanye byashyizwe mu mikorere n’imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abaturage mu bikorwa bimwe na bimwe byatumye akarere kazamuka,avuga ko ariko bidahagije, kuko na bo bashaka igikombe cy’imihigo kandi ko abaturage badatuma abayobozi babo kukibura ahubwo babatuma kucyegukana maze n’abaturage ba Rusizi bakabyina intsinzi.
Mukayisenga Valentine utuye mu murenge wa Gikundamvura, we yibaza icyo Rusizi ibura ngo itware igikombe cy’imihigo, kuko abona imbaraga bazifite, ubushake bukaba buhari, ubufatanye n’umurava na byo akabona bitabuze, aboneraho asaba abayobozi b’Akarere ka Rusizi kumanuka bakegera abaturage b’imirenge yose y’aka karere bagasuzumira hamwe ikibura ngo babe aba mbere mu mihigo bakihutira ku gishaka, agasaba n’abaturage ba Rusizi kongera ingufu aho babona zitari ariko bagaharanira ko imihigo ya 2014-2015 bazayesa ku rugero ruzabashyira nibura mu myanya 5 ya mbere. Hafi ya bose icyo bahurizaho ni ugushima intambwe yatewe ariko kandi bakavuga  ko idahagije igihe cyose bataratwara igikombe,bagasaba abayobozi babo kutagoheka  kugeza bageze kuri iyo ntego.
twanaganiriye n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar ibyerekeye uwo mwanya,adutangariza ko kujya imbere ho imyanya 15 yose nta kuntu bitabashimisha, kuko mu mwaka ubanziriza uwashize bari babaye aba 27,avuga ko bawukesha ubufatanye,agasaba abaturage  kongera ingufu mu bikorwa bibateza imbere kandi bagakurikirana ibibakorerwa byose bakareba ko ari byo baba bashaka koko,ubundi bagakomeza gutahiriza umugozi umwe akavuga ko ibyo nibabikora rwose imyanya 5 ya mbere bazayizamo kuko n’ubuyobozi ngo ari cyo bwifuza.