Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Sep 26th, 2014
    Feature / National | By gahiji

    Nyabihu: Abaturage bashima imiyoborere myiza ya Leta

    N’ubwo higeze kurangwa umutekano mucye bitewe n’abacengezi bakunze kwibasira Uburengerazuba bw’u Rwanda na Nyabihu irimo, kuri ubu abaturage barashima imiyoborere myiza  leta y’ubumwe imaze kubagezaho.

    Ubwo ubuyobozi bwasuraga umurenge wa Rugera kuri uyu wa 23 Nzeri, 2014 umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mukaminani Angela yabajije abaturage iby’ibanze byerekana imiyoborere myiza bagejejweho na Leta y’ubumwe.

    Nubwo bavuze byinshi birimo imihanda, amashanyarazi, amazi, ubwisungane mu kwivuza, Girinka Munyarwanda n’izindi gahunda zabagejeje ku iterambere, mbere y’ibi byose ikintu basubirije rimwe batazuyaje ni uko babonye umutekano usesuye. umutekano bemeza ko bakesha imiyoborere myiza ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

    m_Abaturage bashima imiyoborere myiza ya Leta

    Sibomana Siroro umwe mu baturage batuye mu karere ka Nyabihu bavuga ko kimwe mu by’ibanze bishimira Leta y’Ubumwe yabagejejeho ari umutekano

    Sibomana Siriro, umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Muhare mu murenge wa Rugera, Avuga ko imiyoborere myiza iri mu Rwanda, bishimira cyane ko yabagejeje ku mutekano. Akomeza avuga ko kuba hari umutekano binatuma n’ubuhinzi bw’urutoki, ibisheke, ubucuruzi n’ibindi bakunze gukora bitera imbere. Yongeraho ko umutekano ariwo asanga ari umusingi w’ibyo bamaze kugeraho byose.

    Umuturage witwa Alphonse yagize ati “iyi mihanda mubona, amazu meza, amashanyarazi dufite,imibereho myiza,guhinga tukeza byose tubikesha umutekano”. Kuko ngo nta mutekano uhari, ntawabasha guhinga,nta wabasha gucuruza,nta wabasha kugenda mu muhanda,ibyubatse byasenywa ndetse nta n’uwabibamo.

    Aha akaba ariho Alphonse ahera asaba abaturage gusigasira umutekano bagejejweho na Leta y’ubumwe,kugira ngo ahabi u Rwanda rwavuye rutazahasubira. Uyu muturage  asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we mu gucunga umutekano usesuye.

    Nyiransabimana Beatha ni umwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu,avuga ko ahinga igihingwa cy’ibisheke. Iyo byeze abasha gukuramo amafaranga agera ku bihumbi 300. Amafaranga akuramo avuga ko amufasha mu guteza imbere umuryango we.

    Yongeraho  ko,byose bishingiye ku mutekano kuko mu gihe cya Jenoside ntawabashaga guhinga,nta terambere bari bafite,umuntu ntiyaryamaga ngo asinzire,ariko kuri ubu avuga ko hariho amajyambere,barahinga bakeza bakihaza bagasagurira amasoko,bakagera kuri byinshi bibafasha nk’uko yabigarutseho. Ahamya ko byose bishingiye ku mutekano wazanywe na Leta y’ubumwe.

    Harelimana we, avuga ko uduce two mu Burengerazuba bw’u Rwanda,mu bihe bihe byo hambere,twanakunze kwibasirwa n’abacengezi bateza umutekano muke kandi muri two na Nyabihu ikaba yari irimo. Akaba avuga ko cyari ikibazo gikomeye.

    Yongeraho ko ashimira Leta y’ubumwe  yahagaritse ibyo  bikorwa byo guhungabanya umutekano byaterwaga n’abacengezi. Yongeraho ko kuri ubu bari mu mahoro kandi bishimira ubuyobozi bwiza buriho bushakira amahoro n’umutekano abaturage babwo.

    Sibomana Siriro umwe mu baturage bo muri aka karere ka Nyabihu,akaba akangurira abaturage bose  gushyigikira ubuyobozi buriho no kwirinda ko hari icyakongera kubasubiza inyuma mu bihe bibi igihugu cyavuyemo. Yongeraho ko buri wese agomba guharanira kubungabunga umutekano no guharanira icyamuteza imbere kigateza imbere n’igihugu.

    m_Abaturage bashima imiyoborere myiza ya Leta1

    Kuba abaturage babasha kwicara hamwe bakaganira,bagahinga urutoki n’ibindi bihingwa bakeza,bakaryama bagasinzira byose bavuga ko babikesha imiyoborere myiza yabazaniye umutekano

    Ubusanzwe akarere ka Nyabihu kagizwe n’igice kimwe cy’icyahoze ari Komini Giciye,igice cy’icyahoze ari Mutura,igice cy’icyahoze ari Nkuri,igice cy’icyahoze ari Nyamutera ndetse n’igice cy’icyahoze ari Karago.

    Ibi bice bikaba byarakunze kugira amateka atari meza ku cyerekeranye n’umutekano kuko hakunze kuba abacengezi ndetse abahatuye bakaba bavuga ko  Jenoside yakorewe Abatutsi nayo yahakozwe mu buryo bukomeye. Gusa aya mateka akaba yarigishije abaturage bahatuye,ku buryo bavuga ko bazashyigikira imiyoborere myiza ya Leta y’ubumwe birinda icyayihungabanya,bityo bakarushaho gutera imbere.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED