Subscribe by rss
    Wednesday 27 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Sep 26th, 2014
    Feature / National | By gahiji

    Nyabihu: bagiye gukora iyo bwabaga mu mihigo bazaze mu myanya ya mbere

    Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko nubwo akarere kabo kazamutse ku mwanya mu mihigo  bakava kuwa 28 bakagera kuwa 22, bitavuye ku busa hari byinshi byakozwe mu mibereho myiza, ubutabera n’iterambere. Gusa basanga umwanya babonye udahagije ahubwo biteguye gukora iyo bwabaga bakazaza mu myanya ya mbere kuko basanga bafite ubushake n’ubushobozi kandi n’imbaraga zikaba zihari.

    m_bagiye gukora iyo bwabaga mu mihigo bazaze mu myanya ya mbere

    Abaturage bavuga ko bishimiye umwanya akarere kabo kabonye mu mihigo kuko basanga utaravuye ku busa, ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi byarabonetse, ariko bavuga ko bagiye kongera imbaraga ngo bazarusheho kuza ku mwanya mwiza.

    Ibi abaturage babitangaza nyuma y’igihe gito uturere dutangarijwe imyanya twari duhagazeho,nyuma yo gusuzuma  uko imihigo y’umwaka wa 2013-2014 yagenze n’uko yeshejwe.

    Nubwo akarere ka Nyabihu  kaje ku mwanya 22 kari  karabaye aka 28 mu mwaka wabanjirije ushize, abaturage bishimiye imyanya 6 bazamutseho kandi bakavuga ko urebye ibikorwa remezo nk’imihanda,amazi,amashanyarazi,n’ibindi byagezweho uyu mwanya utavuye ku busa.

    Mutwarangabo umwe mu baturage,yadutangarije ko nko mu kagari ka Jaba akoreramo , imidugudu yose igeramo umuriro w’amashanyarazi yongeraho ko babona amazi meza kandi n’imihanda yakozwe. Anavuga ko bashishikarizwa ibihe byose kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi no guharanira kugira imibereho myiza.

    Gusa nubwo byinshi byagiye bigerwaho,abaturage basanga biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bahize mu mihigo y’ingo zabo kuko imihigo ihera mu ngo,ku midugudu,ku tugari,imirenge igakurikiraho,ibyo bikaba ari byo bigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku karere bitwe n’uko hasi imihigo yagezweho nk’uko Sibomana Cylille yabigarutseho.

    Yongeraho ko ku bufatanye n’ubuyobozi,ibibareba nk’abaturage bazarushaho kubyitaho,bagaharanira gushyira mu bikorwa imihigo ya buri rugo irebana n’iyo akarere kahize. Nko kugira rondereza,akarima k’igikoni,ubwiherero bwiza,ibyobo bifata amazi,gukoresha ifumbire n’inyongeramusaruro,guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa byatoranijwe kandi ku gihe  n’ibindi.

    Kuri Sibomana ngo buri wese mu batuye akarere ka Nyabihu nabigira ibye, bizatuma akarere kava ku mwanya wa 22 kabonye mu mihigo kaze mu myanya ya mbere kuko nabo banyotewe kubona akarere batuyemo kazamutse.

    Baziyaka Modeste utuye mu kagari ka Nyagahondo mu karere ka Nyabihu,avuga ko ibyo bagomba gukora ngo bagere ku mwanya mwiza mu mihigo kandi batere imbere babizi,yongera ho ko nk’uko intero y’intore z’Inzirakurutwa z’akarere ka Nyabihu ibivuga kuri we afite ubushake, ubushobozi kandi  n’imbaraga zihari.

    Nk’uko ubuyobozi buhora bubibashishikariza, Baziyaka akaba asaba n’abandi bagenzi be guharanira ko imihigo yazagenda neza baharanira gushyira mu bikorwa ibibareba. Yongeraho ko iyo bigezweho, abaturage ubwabo babyungukiramo bakagira iterambere ndetse n’akarere kabo.

    Mu gihe uturere twamaze gusinya imihigo na Perezida wa Repubulika, izagerwaho muri 2014-2015,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela arasaba  gufatanya n’ubuyobozi, ibyahizwe  byose bakabigira ibyabo, bityo ibyahizwe bikazagerwaho uko bikwiye.

    m_bagiye gukora iyo bwabaga mu mihigo bazaze mu myanya ya mbere1

    Bamwe mu baturage batangiye gushyira mu bikorwa ibyo basabwa mu mihigo y’ingo nko kubaka uturima tw’igikoni ngo akarere kabo kazaze imbere mu mihigo

    Akarere ka Nyabihu kaje ku mwanya wa 22 mu mihigo,kavuye kuwa 28. Kakaba ari akarere ka 6 mu turere 7 tugize intara y’Iburengerazuba,urebeye ku manota uturere two muri iyi ntara twagize mu mihigo. Ikigamijwe akaba ari uko aka karere kazaza mu myanya ya mbere kuko abagatuye bavuga ko bafite ubushake bwo kubigeraho kandi bazabiharanira.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED