Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Sep 27th, 2014
    Feature / National | By gahiji

    Ibanga ryo kwesa imihigo mu karere ka Kireye ni “Inkera y’imihigo”

    Inkera y’imihigo ni gahunda akarere kihaye yo gutanga service inoze mu bigo byose  birebana na gahunda y’ubuvuzi bikorera mu karere ka Kireh, aho buri kigo Nderabuzima gifatanyije n’Umurenge habaho guhiga imihigo n’akarere, ibyo bigafasha akarere muri politike yo kwesa neza imihigo uturere duhigira imbere y’Umukuru w’Igihugu.

     m_Ibanga ryo kwesa imihigo mu karere ka Kireye

    Tariki 25/8/2014, mu nkera y’imihigo hagaragaye impinduka myinshi aho ibigo Nderabuzima byagiye birangwa no kutitwara neza umwaka ushize, birangwa no kurwanya zimwe mu  ndwara ziterwa n’imirire mibi ubu bikaba byaje ku isonga binahabwa ibihembo bya mbere mu kwitwara neza. Ngo iyo mpinduka yatewe n’umurava n’ubushake abakozi bakoranye mu kazi bashinzwe bagera ku mwanya wa mbere, ibyo ngo bakaba babikesha umurongo akarere kihaye wiswe “Inkera mu mihigo”.

    m_Ibanga ryo kwesa imihigo mu karere ka Kireye1

    Dismas Ntibanyurwa umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gashongora avuga ko kuba ikigo ayobora cyaje ku mwanya wa mbere nta rindi banga ryihariye yakoresheje uretse gukorana neza na bagenzi be no kubahiriza inama bagirwa n’ubuyobozi bubakuriye banakira neza abo bashinzwe.

    m_Ibanga ryo kwesa imihigo mu karere ka Kireye2

    Mu nama atanga, yagize ati“inama natanga ni ugukomeza ibintu tukabigira ibyacu tutagendeye ngo turakora tugamije ibihembo ahubwo tugatekereza ko dukorera abaturage kandi ari nabo tubereyeho bityo ibuzima bwabo tugakomeza kububungabunga.Ibyo bizaba byiza kuko abaturage bazatera imbere kandi natwe ibyo bihembo tubibone.”

    Uwari ahagarariye umushinga wa Partners in Health“Inshuti mu buzima” muri iyo nama yashimye ibigo nderabuzima byitwaye neza abasaba gukomeza gukora nk’abikorera mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

    Yamaze impungenge abantu bari bafite ikibazo cyuko uwo mushinga waba ugiye guhagarika ibikorwa byawo agira ati“Turahari, haracyari ibintu bwinshi tugomba gukora mu nzego z’ubuzima, hashize umwaka umwe dutangije gahunda yo kuvura kanseri hari n’ibindi bikorwa byinshi duteganya, ni ukuvuga ko tugifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu bikorwa by’ubuvuzi”.

    Protais Murayire Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yavuze ko Gahunda y’Inkera y’imihigo buri wese nayiyumvamo akayigira iye ngo ntakabuza imihigo akarere kahigiye imbere y’umukuru w’igihugu izahigurwa ijana ku ijana bityo igikombe gitahe I Kirehe.

    Inkera y’imihigo ni gahunda akarera katangije muri 2011 ubwo mu myaka yashize kazaga ku mwanya udashimishije mu mihigo ubu kakaba kari ku mwanya wa gatanu mu turere mirongo itatu tugize u Rwanda kabikesha iyo gahunda kiyemeje kugenderaho yiswe “Inkera y’imihigo”.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED