Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Jan 24th, 2015
    National | By gahiji

    Rusizi: Gahunda yo kunoza ibyiciro by’ubudehe ngo ntizongera kugaragaramo amakosa ashingiye kumarangamutima

    Rusizi Gahunda yo kunoza ibyiciro by’ubudehe ngo ntizongera kugaragaramo amakosa ashingiye kumarangamutima

    Abakozi kuva ku rwego rw’akarere, imirenge n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rusizi bari mu mahugurwa y’iminsi 3 azabafasha guhugura abantu bazagira uruhare mu gikorwa cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe  kizabera  ku rwego rwa buri mudugudu mu gihe cy’amezi  atatu ari imbere.

    Rusizi Gahunda yo kunoza ibyiciro by’ubudehe ngo ntizongera kugaragaramo amakosa ashingiye kumarangamutima 2

    Intumwa za Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu  ari nazo zihagarariye iki gikorwa ziratangaza ko ibyiciro by’ubudehe abanyarwanda bategereje bizaba  bikoze neza  kuburyo nta buriganya buzabamo dore ko byose bizaba bikorerwa mu ruhame rw’abaturage kuko aribo bazajya bavuga icyiciro umuturage akwiye kwisangamo.

    Bamwe mubaturage bo mu mirenge y’akarere ka Rusizi baravuga ko kuba ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa ngo babyishimiye cyane dore ko ngo ibyambere byari bikoze muburyo bw’amarangamutima aho umuyobozi runaka yihereranaga umuturage akamushyira aho yifuza bitewe n’ibyo bumvikanye nkuko Nsengumuremyi umwe mubaturage bo mu murenge wa Nyakarenzo hamwe na bagenzi be babitangaza.

    Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  Kankindi Leoncie nawe ahamya ko hari imidugudu imwe n’imwe yagiye ibeshya igashyira abaturage mu byiciro bitabakwiye ari nayo mpamvu bari guhabwa ubumenyi kugirango hatazagira abongera kugwa muri ayo makosa bitwaza ko batabizi akaba avuga ko bigiye gukosoka.

    Muri uyu mwaka ibyiciro  by’ubudehe bizaba ari bine gusa aho kuba bitandatu  kandi nta mazina yihariye ya buri cyiciro nkuko byari bimenyerewe kuko byatumaga habamo amakosa.

    Umukozi w’ikigo LODHA kireberera ministere y’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi gahunda  Bizimana YVES avuga ko hafashwe ingamba zo gukosora amakosa yabonekaga muciro by’ubudehe bityo akavuga ko ntamakosa azongera kubaho kuko bizajya bikorwa muruhame rw’abaturage.

    Mu rwego rwo kurushaho kunoza ibyiciro by’ubudehe kugirango hirindwe amakosa yakorwaga hagendewe kumarangamutima y’icyenewabo ngo hari abazajya bashyira mubikorwa iyo gahunda n’abandi basubira inyuma kureba ko ibyakozwe aribyo koko , iki gikorwa cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe kizamara amezi abiri.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED