Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jan 28th, 2015
    National | By gahiji

    Urubyiruko rwaturutse Ngoma rwaje kwigira amateka y’intambara yo kubohoza u Rwanda ku Milindi w’intwari

    Nkunzurwanda John yarari kubaha ikiganiro ku mateka yaranze urugamba rwo kubohoza u Rwanda Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo abanyarwanda bose bizihize umunsi w’Intwari uba tariki ya 1/2/2015, urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rwagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi tariki ya 24/1/2015 ahitwa ku Mulindi w’intwari mu rwego rwo kwiga amateka yaranze urugamba rwo kubohoza igihugu cy’u Rwanda.

    Nkunzurwanda John yarari kubaha ikiganiro ku mateka yaranze urugamba rwo kubohoza u Rwanda

    Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo abanyarwanda bose bizihize umunsi w’Intwari uba tariki ya 1/2/2015, urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rwagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi tariki ya 24/1/2015 ahitwa ku Mulindi w’intwari mu rwego rwo kwiga amateka yaranze urugamba rwo kubohoza igihugu cy’u Rwanda.

    Byamukama Emmy, ukuriye urubyiruko rwibumbiye mu muryango  wa RPF mu karere ka Ngomba avuga ko intego y’urugendo rwabo ari ukujya kureba amateka yaranze ingabo z’u Rwanda mu gihe cyo kubohora igihugu cy’u Rwanda.

    Ngo mu masomo bahakuye nk’urubyiruko ngo ni isomo ryo gukoresha imbaraga no kwitanga baharanira icyateza imbere u Rwanda.

    Babanje gusobanurirwa uko urugamba rwatangiye

    Babanje gusobanurirwa uko urugamba rwatangiye

    Kamuyumbo Sany umwe mu urubyiruko rwaje kwiga amateka yaranze urugamba rwo kubohoza igihugu, ngo nyuma yo gusobanurirwa uburyo hari abagore bagize uruhare rwo kubohoza igihugu byamuremyemo ubutwari bwo kumva ko nawe bibaye ngombwa yajya ku rugamba.

    Yumva ko abagore nabo bashoboye ibyo abagabo bakora ndetse rimwe na rimwe bakajyira ubutwari burenze ubw’abagabo.

    Rutagengwa Bosco ashinzwe Urubyiruko Umuco na Siporo mu karere ka Ngoma akaba nawe yarari kumwe n’uru rubyiruko rwaje gusura Umulindi w’Intwari ngo benshi murubyiruko rwagiye kureba ayo mateka ngo mugihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu ngo bari bakiri bato akaba ariyo mpamvu bifuje kumenya byinshi no gusobanukirwa byimazeyo amateka y’urugamba rwo kubohoza igihugu.

    Yagize ati “ nk’uko insanganyaatsiko y’uyu mwaka igira iti “ubutwari bw’abanyarwanda agaciro kacu” ni nako ntwe tugomba guhesha agaciro ibyamazwe kugerwaho.”

    Basuye Ubuvumo bwo ku Mulindi mu karere ka Gicumbi ingabo za FPR zakoreshaga mu ntambara yo kubohora igihugu

    Basuye Ubuvumo bwo ku Mulindi mu karere ka Gicumbi ingabo za FPR zakoreshaga mu ntambara yo kubohora igihugu

    We asanga amasomo bahakuye ari ugukomeza gusigasira ibyagezweho ndetse nk’urubyiruko bakihangira imirimo bityo bagakora bakiteza imbere kuko ubu urugamba rusigaye ari urwiterambere.

    Ngo nyuma yo kumenya ayo mateka bagiye kubisangiza urundi rubyiruko banarushishikariza kwihangira imirimo bagakora bakiteza imbere.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED